Pasika ni umwe mu minsi mikuru y’ingenzi cyane mu buzima bw’abemera, aho bibuka urupfu n’izuka rya Yesu Kristo. Uretse kuba umwanya wo gusenga no kwibuka igitambo cy’agakiza, ni n’igihe cy’umunezero, gusabana no kuruhuka.
Ku isi yose, abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bagira uruhare rukomeye mu gufasha abantu kwizihiza uyu munsi, babinyujije mu bitaramo by’ivugabutumwa.
Mu Rwanda no hanze yarwo, ibyamamare mu muziki wa Gospel bikomeje gutegura ibitaramo bidasanzwe bigamije gushimangira igisobanuro cya Pasika, no gutanga umwanya ku bayizihiza ngo basabane mu ndirimbo zibashimangira mu kwemera.
Chryso Ndasingwa azataramira i Kigali mu gitaramo cyitezwe na benshi
Umuramyi Chryso Ndasingwa, umwe mu bahanzi bakomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aritegura igitaramo gikomeye azakora ku Cyumweru tariki 20 Mata 2025, mu nyubako ya Intare Conference Arena i Rusororo, Kigali. Amatike ari kuboneka kuri www.ishema.rw no cyangwa ugakanda *797*30#.
Iki gitaramo kizaba ari kimwe mu bikomeye mu minsi mikuru ya Pasika, aho Chryso azafatanya n’abandi bahanzi n’itsinda ry’abacuranzi be, mu mugoroba uzaba urimo indirimbo, amasengesho n’ubutumwa bwubaka. Yitezweho kuririmba indirimbo ze zakunzwe cyane nka Wahozeho, Wahinduye ibihe, ndetse n’iziri kuri album ye aheruka gusohora.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Chryso yavuze ko iki gitaramo kizaba ari n’umwanya wo “gusangiza abantu imbuto z’ukwemera no kubibutsa ko urukundo rwa Kristo rutarangirira ku rupfu, ahubwo rugaragarira mu izuka rye, ari na ryo Pasika ihimbaza.” Azahurira ku rubyiniro n’abahanzi barimo Papi Clever n’abandi.
Patient Bizimana azataramira inshuro ebyiri muri Canada
Naho mu mahanga, Patient Bizimana, umwe mu bahanzi bamaze imyaka myinshi bahagarariye umuziki wa Gospel nyarwanda, yerekeje muri Canada aho azataramira mu mijyi ibiri ikomeye.
Ku wa Gatandatu tariki 19 Mata 2025, azataramira i Montreal, mu gitaramo cyiswe “Easter Celebration Season Canada”. Ku munsi nyirizina wa Pasika, ni ukuvuga ku Cyumweru tariki 20 Mata 2025, azakomereza igitaramo cye i Ottawa, mu murwa mukuru wa Canada, aho yitezweho kwifatanya n’Abanyarwanda baba muri uwo mujyi n’indi miryango y’abo.
Patient Bizimana yatangaje ko aya ari amasaha y’umwihariko kuri we, kuko “Pasika yibutsa abantu bose ko n’ubwo bagwa mu byaha, hari amahirwe yo kuzuka bundi bushya binyuze mu kwemera. Ni yo mpamvu nzayizihiriza hamwe n’abavandimwe bacu baba mu mahanga, tubinyujije mu ndirimbo zifite ubutumwa.”
Uko ibyamamare bifasha abantu kwizihiza Pasika
Ibitaramo bya Pasika biba bifite umwihariko mu myidagaduro, kuko atari urusaku n’imbyino bisanzwe, ahubwo ni uruvange rw’indirimbo, ubutumwa bw’ihumure, gusenga no gutekereza ku rukundo Imana yakunze abantu.
Mu gihe bamwe bajya mu nsengero, abandi bagasura imiryango yabo, hari n’abahitamo kwitabira ibitaramo by’abahanzi bakunda, by’umwihariko abahanzi ba Gospel, kuko baba babafasha gukomeza kwizera, gusubizwamo imbaraga no gusabana mu buryo bwubaka.
Benshi mu bitabira ibi bitaramo bavuga ko ari umwanya wo kongera kwiyubaka, gutekereza ku rukundo rwa Kristo no kongera gushimishwa n’ubuzima binyuze mu ndirimbo zirimo amagambo yuje icyizere n’ihumure.
Ubwitabire buri kugenda bwiyongera buri mwaka mu bitaramo bya Pasika bigaragaza ko umuziki wa Gospel urimo ubukana mu gufasha abantu kubaka imibereho yabo no kwishimira iminsi mikuru mu buryo bwimbitse.
Mu gihe Chryso Ndasingwa azaba yerekeje imitima y’ab’i Kigali ku butumwa bw’izuka rya Kristo, Patient Bizimana nawe azaba yifatanije n’abanyarwanda baba muri Canada, bose bagamije guhesha Pasika isura y’umunezero, urukundo no kwizera.
Mbere y’uko ibi bitaramo bigera, abahanzi bombi bamaze iminsi batangaje gahunda zabyo ku mbuga nkoranyambaga, ibintu byatumye abakunzi babo batangira kugaragaza amarangamutima yabo, benshi bagaragaza ko bari bategereje aya masaha nk’ikiruhuko cy’umwuka.
Ku rubuga rwa Instagram, umufana wa Patient Bizimana witwa Clarisse Canada yagize ati “Ubwo Patient aje i Ottawa, sinzabura! Uyu ni umwanya wo kongera kumva neza impamvu Pasika ifite agaciro gakomeye. Indirimbo ze ziba zivuga ibyanjye mu buzima bwa buri munsi.”
Hari n’abifashishije TikTok basakaza amashusho bagaruka ku ndirimbo z’aba bahanzi, bavuga ko zibafasha kongera kwiyumva mu mwuka wo kwizera, gukomeza urugendo rwabo rw’umwuka no guhumurizwa n’ibihe bitoroshye binyuramo.
Si ubwambere ibyamamare bifasha abantu kwizihiza Pasika binyuze mu ndirimbo, ariko buri mwaka harushaho kugaragara ubwitabire bwinshi, urugero rugaragaza uburyo umuziki wa Gospel uhindura ubuzima bw’abantu, cyane cyane mu bihe bikomeye by’umwuka n’ubuzima busanzwe.
Umuziki wa Gospel muri Pasika ntabwo uba ari igitaramo gusa, ahubwo ni umwanya wo guhura n’Imana mu buryo bushya, wo gutekereza ku rukundo rwayo binyuze mu bihangano by’abantu yaremye igirira umumaro. Aba bahanzi ntibari gutanga ibitaramo gusa – bari gutanga ubuzima, icyizere, n’ihumure binyuze mu mpano zabo.
Chryso Ndasingwa ari kwitegura gukorera igitaramo gikomeye mu Intare Conference Arena i Rusororo
Patient Bizimana agiye gukorera ibitaramo bibiri muri Canada- igitaramo cya mbere kiraba kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Mata 2025 mu Mujyi wa Montreal
Muri ibi bitaramo Patient Bizimana azifatanya n’abahanzi Miss Dusa, Aime Frank na Serge Iyamuremye
Chryso Ndasingwa azataramana n’abahanzi barimo Papi Clever na Dorcas, Arsene Tuyi na True Promise
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘AGAKIZA’ YA PATIENT: