A Light to the Nations” uyoborwa ku rwego rw’Isi n’umuvugabutumwa w’umunyamerika Dr Dana Morey, yerekanye ko ubutumwa bwiza butagarukira ku magambo gusa, ahubwo bugaragarira no mu bikorwa
Umuryango mpuzamahanga w’ivugabutumwa A Light to the Nations wagaragaje ko ubutumwa bwiza bw’Imana bugomba kurenga amagambo, bukagera no mu bikorwa bifatika bifasha abaturage mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ibi byatangajwe ubwo uyu muryango watangazaga imyiteguro y’ibiterane bikomeye bizwi nka Miracle Gospel Harvest, biteganyijwe kubera ahantu hatandukanye muri Uganda mu kwezi kwa Nyakanga 2025.
Mu bikorwa bifatika bakoze harimo gusanira abaturage ubwiherero i Bweyale Mu gace ka Bweyale, mu Majyaruguru ya Uganda. Basannye kandi bavugurura ubwiherero rusange bwakoreshwaga n’abaturage benshi. Uyu murimo w’urukundo ntabwo wari wuzuyemo amagambo yonyine, ahubwo wari igisubizo ku kibazo cyari kimaze igihe, kikaba kimwe mu bikorwa bigamije kugaragaza urukundo rw’Imana mu buryo bufatika.
“Ubutumwa bwacu ni urukundo rw’Imana rugaragarira mu bikorwa. Ntituyoborwa n’amagambo gusa, ahubwo dukora ibyo Imana ituyobora, dushingiye ku byo abaturage bakeneye,” — A Light to the Nations.
Iki gikorwa cyo gusana ubwiherero kiri mu rwego rwo gutegura ibiterane bibiri bikomeye by’ivugabutumwa bizabera i Bweyale tariki ya 3–6 Nyakanga 2025 ndetse na Lugazi tariki ya 11–13 Nyakanga 2025. Uyu muryango watangaje ko imyiteguro irimbanyije harimo ibikorwa byo kwigisha, gusengera abaturage, guhura n’abapasiteri n’abayobozi b’amatorero, ndetse no kwamamaza ibiterane (publicity).
“Aho hose tujya, duhurirayo n’imigisha ndetse n’imbogamizi zitandukanye. Ariko twagiye tubona ukuboko kw’Imana bitwemeza ko turi mu bushake bwayo,” — A Light to the Nations.
Impinduka zigaragara mu mwuka no mu mibereho
Uyu muryango uvuga ko aho bageze hose, abaturage bagaragaza inyota n’icyizere cy’imirimo y’Imana. Hari icyumweru cy’umwuka gishyushye, aho benshi bumva ko hari ibitangaza n’impinduka zikomeye zigiye kuba. Ibi bituma ubwitabire ku bikorwa byabo bukomeza kwiyongera, ndetse n’ubutumwa bwiza bukarushaho kugera kuri benshi.
Ivugabutumwa ririho rikorwa, si amagambo gusa itsinda rya Dana Morey ryagaragarije abayoboke babo ko umurimo bakora ugamije gusa guhesha Imana icyubahiro, ndetse no gutuma abantu babaho ubuzima bufite icyerekezo. Ivugabutumwa nyaryo, nk’uko babisobanura, ntirigomba kugumira mu nsengero gusa, ahubwo rigomba no gukemura ibibazo bisanzwe by’abaturage, rikagera no mu mibereho yabo isanzwe.
A Light to the Nations ikomeje kwagura umurimo wayo, itanga ubufasha mu buryo bw’umwuka binyuze mu butumwa, kwigisha no guhugura abakozi b’Imana, ariko inakorera no ku rwego rw’imibereho, aho yubaka ibikorwaremezo bifasha abaturage. Ubutumwa bwiza, nk’uko babyemeza, bugomba kujyana n’ibikorwa bigaragara, bigaragaza urukundo, kwitanga, n’ubwitange nyabwo bushingiye ku bushake bw’Imana.
A Light to the Nations [aLn] ni umuryango mpuzamahanga w’ivugabutumwa ufite icyicaro gikuru mu Rwanda mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata. Ku rwego rwa Afrika, aLn iyoborwa na Pastor Dr Ian Tumusiime. Ibiterane bakora hirya no hino ku Isi, banabikoreye mu Rwanda mu myaka yatambutse bikaba byarabereye muri Bugesera, Kirehe, Nyagatare n’ahandi.





Dana Morey agiye gukorera ibiterane bikomeye muri Uganda