Muri Leta zunze ubumwe za Amerika, mu ntara ya Michigan urusengero rwahiye rurakongoka, nyuma yaho umuntu utaramenyekana yinjiye mu urusengero agatangira kurasa abantu.
Ibi byabaye kuri iki cyumweru Taliki ya 28 Nzeri 2025, mu rusengero rwitwa”Church of Jesus Christ of Latter-day saints.
Polisi yo muri ako gace yatangaje ko abantu 4 aribo bamaze kwitaba Imana, mu gihe abandi 8 bakomeretse bikomeye bakaba bajyanwe mu bitaro.
Polisi kandi yatangaje ko uwo mwicanyi yagerageje kuyirwanya, agahita arasirwa aho.
Umwe mu bari muri urwo rusengero yavuze ko bari mu materaniro, nuko babona umuntu w’umugabo yinjiye mu rusengero atangira kurasa abari aho, ndetse afata na lisansi atangira gutwika urusengero.
si ubwa mbere isanganya nkiri ribaye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kuko ibikorwa nkibi bikunze kumvikana muri Leta myinshi.
.