Twararirimbye abarwayi barakira: El Shaddai Choir ku mashimwe ivanye muri Uganda mu giterane cya Dana Morey

El Shaddai Choir yamamaye mu ndirimbo “Cikamo” imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 3 kuri Youtube. Aba baririmbyi batanze ibyishimo mu giterane cya Ev. Dana Morey i Luweero muri Kampala, akaba ari igiterane cyateguye binyuze mu muryango we w’ivugabutumwa witwa A Light to the Nations (aLn) uyoborwa muri Afrika n’umunyarwanda Pastor Dr. Ian Tumusime.

Mu ndirimbo El Shaddai yaririmbye muri iki giterane cyitabiriwe n’abantu uruvunganzoka, “Calvary” yajyanye benshi mu mwuka kabone nubwo iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, kandi abenshi mu bitabiriye iki giterane bakaba bumva Ikigande n’Icyongereza.

Baririmbye indirimbo zabo nyinshi ndetse n’indirimbo z’Ikigande n’Icyongereza, abantu barishima cyane. Aba baririmbyi batunguwe no gusanga indirimbo zabo hafi ya zose zizwi n’abanya-Uganda.

Moise Sembabazi, umuyobozi muri El Shaddai Choir, yabwiye inyaRwanda ducyesha iyi nkuru ko mu byo bishimiye cyane harimo kuba barakiriwe nk’abanyacyubahiro. Ati “Twanezerewe uburyo batwakiriye neza imodoka zimwe zari imbere, izindi inyuma.”

Yavuze ko bishimiye kandi kuba “abantu barakijijwe cyane, twararirimbye abarwayi barakira”. Akomeza agira ati “Twasanze bazi indirimbo zacu zose”.

Sembabazi avuga ko bakozwe ku mutima no kuba batangiye kwamamaza Yesu mu mahanga. Ati “Ikintu cyashimishije El Shaddai Choir ni uburyo twasohotse Igihugu cyacu cy’u Rwanda tugiye kuvuga ubutumwa bwiza gusa tutagiye muri Picnic”. A Light to Nations (ALN) yashimiye cyane iyi Korali ku bwo guhesha umugisha abanya-Luweero.

El-Shaddai ni umutwe w’abaririmbyi ukorera umurimo w’Imana mu Itorero Isoko Ibohora rikorera mu Murenge wa Gisozi, riyoborwa na Bishop Alex MUTABAZI. Ni korali iri kurushaho gukundwa na benshi bitewe n’udushya inyuza mu bihangano byayo ndetse n’umwihariko mu miririmbire yabo.

Aba baririmbyi bakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo “Cikamo” yabaye ibendera ry’umuziki wabo, Uca inzira” imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni ebyiri, “Uraza”, “Abera”, “Wowe uri Data”, “Ikibasumba”, “Gologota”, “Hahirwa ishyanga”, “Imirindi”, “Nshinjwa kugukunda” n’izindi.

Iki giterane cyiswe Miracle Gospel Celebration cyaririmbyemo El Shaddai, cyabereye kuri Kasana Grounds ku wa 21-23 Werurwe 2025. Abacyitabiriye babonye ibitangaza by’Imana no gukizwa kw’imitima. Ubu urugendo rukomereje i Mubende kuva ku wa 28 kugeza ku wa 30 Werurwe 2025 mu ntego yo kogeza izina rya Yesu.

El Shaddai yamamaje Yesu imbere y’abantu ibihumbi n’ibihumbi

Umuvugabutumwa Dana Morey ari muri Uganda mu kogeza Yesu

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA