Ibyishimo ni byose kuri Theo Bosebabireba weretswe urukundo rudasanzwe n’abakunzi be b’i Burundi mu bitaramo yari amaze iminsi akorera mu mujyi wa Bujumbura no mu mujyi wa Gitega.
Uyu muhanzi yavuzeko ibi biterane avuyemo i Burundi yarabimazemo ibyumweru bibiri akaba yabigarutseho ubwo yarageze i Kanombe ku kibuga k’indege aho yavuzeko impamvu nyamukuru itumye ahita agaruka mu gihe hari benshi bamwifuzaga mw’ivugabutumwa muri iki gihugu ari igiterane gikomeye azahuriramo na Rose Muhando kizabera i Kabarondo mu ntara y’i Burasirazuba.
Iki giterane Theo Bosebabireba yitabiriye i Burundi mu ntara ya Gitega cyabaye kuva kuwa 22 kugera kuwa 24 Kanama 2025 kikaba cyari cyateguwe n’itorero rya Eglise de Dieu de Naioth riyobowe n’intumwa y’Imana yitwa Moises wa 2 kikaba cyari gifite intego yo gusengera igihugu cy’u Burundi n’ubuyobozi bwacyo.
Theo Bosebabireba mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yarageze ku kibuga k’indege cya Kanombe yavuzeko ashima Imana yamukoresheje muri ibi biterane kandi akerekwa n’Abarundi urukundo rukomeye.
Ati:”I Burundi mpafite abakunzi benshi cyane kandi nongeye kubibona rwose banyakiriye neza yaba igiterane nakoreye i Bujumbura nkigenda ndetse niki nakoreye i Gitega nasorejeho cyari gifite intego ivugako igihugu kigize amahoro n’abakibamo bagira amahoro”.
Ati “Byari ibintu bishimishije, Abarundi bitabiriye ari benshi kandi rwose by’umwihariko njye nishimiye ko nasanze bazi ku bwinshi indirimbo zanjye. Ni ibintu byankoze ku mutima kandi rwose narabishimye.
Theo Bosebabireba yavuzeko aje gukomeza ivugabutumwa kuko agiye guhita yerekeza mu gihugu cya Uganda mu giterane gikomeye ategerejwemo noneho kuwa gatanu taliki ya 29 akazahita agaruka mu Rwanda mu giterane gikomeye cyateguwe na Baho Global Mission akaba azagihuriramo na Rose Muhando.
Yakomeje agira ati :”i Kabarondo ahateguwe iki giterane niho iwacu bityo rero niteguye iki giterane n’imbaraga nyinshi kandi mbafitiye udushya turimo n’indirimbo nshya nzahamurikira bwa mbere ahubwo ndahamagarira abo mu ntara y’i burasirazuba kuzitabira ku bwinshi.
IYOBOKAMANA twabajije Theo Bosebabireba iby’indirimbo yavuzeko azakorana na Rose Muhando maze asubiza avugako uyu mwaka igomba gukorwa rwose.
Ati”:Rose Muhando tugiye guhurira muri iki giterane i Kabarondo mfite ikifuzo cyuko azava mu Rwanda dufashe amajwi y’indirimbo twifuza gukorana kandi abantu bayirindire rwose vuba”.”
Iki giterane cyateguwe na Baho Global Mission ku bufatanye na RIC Kabarondo [Rwanda Inter-Religious Council]. Kizabera i Kabarondo ku kibuga cya Rusera, kuva ku itariki ya 29–31 Kanama 2025, buri munsi guhera saa munani z’amanywa. Hazaba hari abaramyi n’abahanzi b’amazina akomeye barimo Theo Bosebabireba, Kabarondo Praise Team, amakorali n’abandi.
Iki giterane kizitabirwa n’abakozi b’Imana barimo Ev. Alejandro wo muri Amerika, Bishop Dr Stephen Mutua wo muri Kenya, Ren Schuffman wo muri Amerika, Ev. Chance Walters wo muri Amerika na Rev. Pastor Baho Isaie wo mu Rwanda ari nawe uzakira iki giterane n’aba bakozi b’Imana [Host]. Abazitabira, bazatahana impano binyuze muri tombola: z’amagare, telefone, radio na Televisiyo.
REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TUGIRANYE NA THEO BOSEBABIREBA KU KIBUGA K’INDEGE I KANOMBE:










