Theo Bosebabireba yashimye abakomeje ku muba hafi mu kuvuza umugore we wenda guhabwa impyiko (Video)

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Theo Bosebabireba, arashimira byimazeyo abantu by’umwihariko Abanyarwanda n’Abarundi bahagararanye na we ndetse n’ubu bakomeje kumuba hafi mu burwayi bw’umugore we, wongeye kugaragara amwenyura nyuma y’amezi hafi arindwi.

Umubyeyi umaze igihe atabarizwa, ni Mushimyimana Marie Chantal bakunze kwita Mama Eric. Ni umugore wa Uwiringiyimana Thèogene [Theo Bosebabireba] umaze imyaka irenga 20 akorera Imana binyuze mu kuyiririmbira. Mama Eric na Papa Eric bafitanye abana 7, bakaba batuye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Basengera kuri ADEPR Kicukiro Shel. 

Umugore w’umuhanzi Theo Bosebabireba yarwaye uburwayi bukomeye kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2024, ndetse kugeza n’uyu munsi aracyarwaye nk’uko byemezwa n’uyu muhanzi.

Mu butumwa yatanze yifashishije umuyoboro we wa YouTube, Theo yavuze ko nubwo byari bikomeye, kugeza ubu yishimira ko iyo atabaje asaba ubufasha abantu bamwumva hakaboneka abamufasha ndetse n’abamuba hafi mu buryo butandukanye.

Yagize ati: “Ntabwo nari narigeze ngira abantu bangana n’abo nabonye muri uyu mwaka. Nibwo nabonye abantu baza bikoreye batabimbwiye, umuntu yakomanga nkabona afite nk’umufuka w’imbuto cyangwa igitoki, imiceri, ibirayi…”

Uyu muhanzi, yari aherutse gutangaza ko habonetse umuntu wemeye guha impyiko umugore we, ariko ngo kwa muganga ntibarabaha umunsi nyirizina azayihererwaho. Ati: “Ariko biriho, uzamuha impyiko ari gukorerwa ibizamini bya nyuma muri Faisal, nongera kumushimira cyane kuko ni ubutwari budasanzwe. Uyu muntu na we muzamubona nibimara gutungana.”

Yaboneyeho gushima Imana, kuko kuva bamenya ko hari uwemeye gutanga impyiko, byatumye umugore we agira icyizere ntiyakomeza kwiheba, nyuma y’igihe ashakisha hirya no hino byaranze ndetse amaze no kubona ko n’umugabo we yari yizeye ko yamwitangira badahuje amaraso. Ati: “Njyewe natabaje mbona bitangiye kugorana, ntangiye kujyamo amadeni menshi, ariko mbona bimwe bitangiye kugenda bikemuka.”

Muri iki kiganiro, niho umugore wa Theo yongeye kugaragarira ku nshuro ya mbere nyuma y’uko hatangajwe ko arwaye. Mu buhamya bwe, Mushimyimana Marie Chantal [umugore wa Theo Bosebabireba] yavuze ko ashimira Imana ku bw’impinduka zigaragara zikomeje kumubaho.

Ati: “Nanjye undebye gutya n’uko ndi kwibona, ntabwo nari nzi ko nakabaye meze gutya, urebeye inyuma ntabwo wamenya ko mfite n’ikibazo. Ariko ndashima Imana, nshima n’ubwoko bw’Imana bwabanye nanjye bukanshyigikira, mu kunsengera, mu gushyira mu bikorwa, buri muntu wese nabonye imbaraga zanyu ndabanezerewe, ndabashimira igikorwa cyiza mwakoze hamwe n’Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo ibampere umugisha kandi ikomeze kubongerera.”

Theo yunze mu rye, aragira ati: “Uyu muntu kuba ameze gutya, hari abantu abantu babigizemo uruhare, hari abantu babigize ibyabo, kuba avuze njyewe ntabwo nari nziko ari buvuge ijwi ngo rizamukemo. Nari nabanje no gutinya nti ‘wenda biraza kumunanira,’ ariko ibi byose ni imbaraga z’Imana n’abantu bemeye gukorera Imana no kunyereka urukundo.”

Yongeyeho ko indi mpamvu umugore we ari kugenda atora agatege muri iyi minsi ari uko bari no kumutera urushinge rwongera amaraso, ‘kuko yari yarananutse, afite amaraso macye.’ Avuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo kumutegura, kuko abaganga bemeza ko umuntu ugiye guhabwa impyiko agomba kuba ari umuntu ufite imbaraga.

Ati: “Ubu abasha kurya nubwo arya ibirobanuye, akarya imbuto n’ibindi. Hari igihe bigorana, hari n’igihe biboneka, ariko icyo mba nibandaho cyane ni ukugira ngo akore Dialyse uko bikwiriye kuko turimo kwegereza iminsi yo guhabwa impyiko.”

Nubwo asaba ubufasha, ariko Bosebabireba ahamya ko na we aticaye ahubwo akomeje akazi usibye ko muri iyi minsi ari gukorera cyane mu gihugu cya Uganda kuko mu Rwanda ibitaramo byinshi bias n’ibyahagaze bijyanye n’uko n’insengero nyinshi zafunzwe.

Ati: “Umugore wanjye iyo aza kuba atarwaye ngira ngo nari no kwimukirayo kuko buri cyumweru mba mfite ubutumire, ariko bumwe nkabuhagarika kugira ngo nkurikirane umurwayi wanjye, hanyuma uko kubihagarika n’amafaranga akagabanuka.”

Yaboneyeho no kunyomoza amakuru y’abahakana ko umugore we atarwaye cyangwa abavuga ko yaba yarakize, aragira ati: “Nyabuneka Madamu ararwaye, kandi arwaye indwara ntakwifuriza ko urwara wowe ubivuga, arwaye indwara ntakwifuriza ko mu muryango wawe hari uyirwara, mbona byinshi njyewe umurwaje, n’abarwaje iyi ndwara barabizi, ariko aracyarwaye.”

Uyu muhanzi yasabye abantu gukomeza kumufasha mu buryo bwose bushoboka kugira ngo akomeze kubona amafaranga yo kwishyura kwa muganga, aho umugore we ajya kuri iyi mashini yunganira impyiko izwi nka “Dialyse,” ngo asabwa kuyijyaho nibura inshuro 3 mu cyumweru, kugeza mu kwezi kwa Nyakanga Leta y’u Rwanda ishyizemo nkunganire nk’uko byatangajwe mu minsi yashize.

Ati: “Ariko abantu mwadufashije mukomeze mudufashe, nta bundi buryo buhari, kandi murabona ko umuntu mwaramuzuye. Njyewe nkurikije uko yari ameze, nukuri hari ahantu mwavanye hari n’aho mugejeje. […] Nari nziko nzirwariza ibintu byose kugeza mfuye, kuko niko nabagaho. Hari ahantu nagiye nkomanga ngo mbone impuhwe z’abantu, ariko biranga henshi cyane, inshuro nyinshi ntabara, hari n’amahirwe nari naragiye ngira, abantu bakayitambika bakayabangamira […] nkajya mvuga nti wenda abana nabyaye hazavamo umwana anguhure. Ariko, muri ubu burwaye nabonye ko Abanyarwanda muri abantu beza. Kandi sinabura no gushimira Abarundi n’Abarundikazi bampaye amafaranga yabo inshuro nyinshi n’uyu munsi.”

Yakomeje avuga ngo ‘ntabwo ntabwo nari burwane n’urugamba rw’abana mfite n’amashuri, ngo mbone amafaranga ya buri cyumweru ibihumbi 400 Frw birenga, hari n’igihe biba 500,000Frw iyo bamukoreye ikizamini cyo bakora buri kweza cy’ibihumbi 35 Frw, hakiyongeraho n’asanzwe, ntabwo ayo mafaranga nari kuyabona. Njye nta kandi kazi ngira katari ukuririmba. Nta miryango ngira yagira ikintu imarira…’

Yanashimiye umugore we wihanganiye ibintu byinshi bikomeye yamutezaga mu gihe avuga ko yari ari mu ntege nke (mu buryo bw’umwuka), harimo no kwemera agacumbikira umukobwa wigeze kumwegekaho inda n’ibindi.

Theo Bosebabireba yashimiye abakomeje kumuba hafi mu burwayi bw’umugore we wagaragaye bwa mbere amwenyura nyuma y’amezi hafi arindwi arembye

REBA IKIGANIRO THEO BOSEBABIREBA YAKOZE ARI KUMWE N’UMUGORE WE:

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA