Theo Bosebabireba yavuzeko muri beshi ashimira bagize icyo bakora mu kibazo afite cyo kurwaza umugore we harimo n’umuramyi Richard Nick Ngendahayo aho yavuzeko yatunguwe no kubona uyu muririmbyi yitanze muri Group yo kumutabara.
Theo Bosebabireba nyuma yuko atakambiye abantu ngo bamutabare kubera ikibazo cyo kurwaza umugore we impyiko abantu batandukanye bagiye bumva ubusabe bwe batangira kumushyigikira ari no muri ubwo buryo umuririmbyimugenzi we Richard NickNgendahayo nawe yafashe iya mbere.
Theo Bosebabireba ibi yabigarutseho mu kiganiro yakoreye kuri Isimbi Tv maze ubwo yaganiraga umunyamakuru Murungi Sabin yamubajije abantu ashimira kubera ko bagize uruhare mu kumutabara maze Theo mugusubiza avugako mbere ya Byose ashima cyane Apostle Mignonne Alice Kabera, agashima kandi Anitha Pendo,agashima umunyamakuru Scovia Mutesi na KNC na Mutabaruka .
Theo Bosebabireba yakomeje avugako ashima by’umwihariko umuramyi Richard Nick Ngendahayo kuko yamukoze ku mutima cyane.
Muri aya magambo Theo yagize ati :” Yagize ati:”Mu myaka yose maze sindahamagarana na Richard Nick Ngendahayo cyangwa ngo twandikirane ariko hari urubuga namubonyeho yitanze kubwo kumva gutabaza kwanjye.
Ni ukuvugako ariwe Muhanzi mu baririmbyi bakomeye kuko buriya nanjye mufata nk’umuntu nigiyeho kuko namusanze mu muziki akunzwe kandi na nubu aracyubashywe bityo ndamushima cyane kuba nawe ari mubo nabonye banshyigikiye.
Richard Nick Ngendahayo avuzweho na Theo Bosebabireba mu gihe akomeje imyiteguro yi gutaramira mu Rwanda mu gitaramo gikomeye cyo kuramya Imana no guhimbaza Imana cyiswe “NIWE Healing Concert”, kizabera muri BK Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025 akaba agiye kugikora nyuma y’imyaka 15 yaramaze atagera mu Rwanda kuko asigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki gitaramo cyateguwe na Fill The Gap Ltd. Cyitiriwe Album “NIWE” ya Richard Nick Ngendahayo yagize uruhare rukomeye ku mitima y’abantu mu gihe kirekire. Iki gitaramo kizafasha abakunzi b’umuziki kwinjira mu rugendo rwo guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo zose zigize album ‘NIWE’ n’izindi uyu muramyi yasohoye mu bihe bitandukanye.
Kuri amakuru mashya kuri iki gitaramo ni uko amatike yatangiye kugurishwa guhera uyu munsi binyuze ku rubuga www.ticqet.rw
Mu butumwa bw’amashusho, Richard Nick Ngendahayo yemeje ko agiye gutaramira i Kigali, ati: “Ndanezerewe cyane kugaruka iwacu kugira ngo dutaramane, kandi tubone gukira binyuze mu muziki no mu maboko y’Imana. Ndabakumbuye cyane! Ntimuzacikwe.”

Richard Nick Ngendahayo agiye gukorera mu Rwanda igitaramo gikomeye “NIWE Healing Concert “