Nyuma yuko Umuhanzi Theo Bosebabireba atakambiye abantu ngo bamufashe abone uko avuza umugore we urembejwe n’impyiko ,Umunyamakuru Scovia Mutesi benshi bakunze kwita Mama Urwagasabo yatanze impuruza kuri Minisiteri y’ubuzima,kuri Apostle Mignonne Alice Kabera, kuri Apostle Dr.Paul Gitwaza, kuri Apostle Josua Masasu no kuri Pasiteri Ndayizeye Isaie umushumba mukuru w’itorero ADEPR.
Ibi Mutesi yabigarutseho kuri uyu wa mbere taliki ya 13 Ukwakira 2025 ubwo yari mu kiganiro gitambuka kuri Television ye yitwa Mama Urwagasabo Tv no ku mbuga nkoranyambaga bakoresha.
Madame Mutesi Scovia yatangiye avuga ko bidakwiye ko, umuntu wagize icyo afasha abandi, bidakwiye ko azafashwa ari uko yicaye ku muhanda afite ikibo mu ntoki avuga ati “Mumfungurire”.
Ati “Nyakubahwa Minisitiri Sabin (Minisiteri y’ubuzima) , umugore w’uyu mugabo agwe muri iki gihugu yarabafashirije abaturage kuva ku rumogi ?”.
Uyu munyamakuru yakomeje yibutsa abanyamadini ko bakwiye kwibuka uruhare Umuhanzi Theo Bosebabireba yagize mu kwifashishwa mw’ivugabutumwa ryabo no mu biterane bikusanya inkunga zo kubaka insengero n’ibindi bityo nabo bakwiye kumugoboka mu bihe nk’ibi arimo.
Yagize ati ” Mwibuke aba bantu inshuro baririmbye mukabatiza, mugaturisha ndetse bakaza kuririmba muri za (foundraising) mu kubaka insengero”.
Madame Mutesi Scovia yagize amazina y’abakozi b’Imana bakwiriye gufata iya mbere mu gutabara Theo Bosebabireba aho yatakambiye Apostle Mignonne Alice Kabera umuyobozi wa Women Foundation Ministries akaba n’umushumba mukuru w’itorero rya Noble Family, anatakambira kandi Apostle Dr.Paul Gitwaza umuyobozi wa Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration Center, anatakambira Apostle Josua Masasu umushumba mukuru w’amatorero ya Restoration Church ndetse anatakambira Pasiteri Ndayizeye Isaie,umushumba mukuru w’itorero ADEPR.
Kuva mu Ugushyingo 2024, umugore wa Theo Bosebabireba yarembejwe n’indwara y’impyiko yafashe ize zose zikangirika. Icyo gihe uyu muhanzi yahamyaga ko nyuma y’uko abantu bamenye ko umugore we arwaye bagerageje kumuba hafi ndetse bamufasha kubona ubushobozi bwatumye umugore we yivuza nta munsi n’umwe asibye.
Umugore wa Theo Bosebabireba mu gihe atarahabwa impyiko, yivuza byibuza gatatu mu cyumweru aho inshuro imwe agiye gukoresha ‘Dialyse’ bimusaba kwishyura ibihumbi 100Frw.
Theo Bosebabireba ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakunzwe mu Rwanda. Yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Bose Babireba’ yanitiriwe, ‘Kubita utababarira’, ‘Ikiza urubwa’ Bazaruhira Ubusa,Ineza,Ikigeragezo si karande n’izindi nyinshi.

Umugore wa Theo Bosebabireba ategereje guhabwa impyiko
One Response
Nukuri scovia wakoze gutabariza umuvandimwe avukira gukura abandi mumakuba ntabyakageze aha umwaka wose urashize especially ADEPR biGaye kuko ntabwo bakarinze gutabazwa kd aritorero.abamo