The Ben yavuze ko igihe cyo gukorera Imana ashikamye ari cyo ashyizeho imbaraga ze zose cyegereje kandi ko asanzwe ari umukirisito dore ko yanakuriye mu rusengero.
Ubwo abateguye igitaramo cya ‘Music in Space’ batangazaga ku mugaragaro uwo mushinga w’ibyo bitaramo bigiye kubera mu Rwanda ariko bikazazenguruka Isi, The Ben yitabiriye iki gikorwa ndetse avuga ko yishimiye ko iri shoramari ryaje mu Rwanda.
Nyamara n’ubwo yavuze ko ari ibintu yishimiye ko iri shoramari ryaje mu Rwanda, The Ben aheruka gukura umutima abafana be nyuma yo gutaramira muri Giants of Africa bitewe n’amagambo yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze.
Ubwo butumwa hari aho bwagiraga buti “Nta bwo nzi neza icyo ntegerejweho gikurikira, ariko numva hari intego irenze impano yanjye yo kuririmba. Hari ubutumwa burenzeho, kandi niteguye kubwumva no kubusubiza.”
Mu gusoza ubutumwa bwe, The Ben yashimiye abakunzi be kuba baramuherekeje mu bihe byose by’amarangamutima, imihindagurikire, ndetse n’ibibazo:. Ati “Murakoze ku rukundo rwanyu rudashira, no gutuma numva nemerewe kuba njye uko ndi, nubwo hari ibyo ntari ntunganyeho.”
Ubu butumwa bwabanjirijwe no kuvuga uko yaje mu muziki abikundishijwe na Tom Close ariko kandi ku myaka 12 akaba yari umuyobozi wa korali mu rusengero rwa Mama we, abantu bahise babihuza nuko yaba agiye gukomereza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ubwo The Ben yaganiraga n’abanyamakuru, yavuze ko n’ubundi yiyumvamo ko azakorera Imana ariko atari yamenya umunsi n’isaha gusa we yiyumvamo ko ari ibintu biri vuba cyane.
Yagize ati “Numva ko hari intego ikomeye mu buzima bwanjye, nibaza ko Imana ishobora kunkoresha. Njye ndi Umukirisitu ariko nibaza ko n’ubwo ndi gukora umuziki ushimisha abantu, wigisha urukundo, indangagaciro nziza, igihe kiri kwegereza ngo nkorere Imana ubudasiba.”
The Ben wakuriye mu rusengero yakunze kumvikanisha ko igihe kizagera agakorera Imana akamamaza ubutumwa bwiza ku Isi hose ndetse kenshi cyane mu bitaramo akora, agerageza kunyuzamo akigisha ijambo ry’Imana.

The Ben yavuze ko igihe cyegereje agakorera Imana ubudasiba