Sueeden:Rev.Prophet Erneste Nyirindekwe yatumiye Alarm Ministries mu giterane “Injira mu gihe cyawe ” kitezwemo ibitangaza n’ububyutse

Rev.Prophet Erneste Nyirindekwe nyuma y’ibiterane bikomeye akomeje gukorera hirya no hino kw’isi nka Canada,Mu budage ,France n’ahandi ubu noneho hagezweho igihugu cya Suedeen.

Iki giterane kiratangira kuri uyu wa 04 kugera kuwa 06 Nyakanga 2025 kikazabera mu mugi wa Stockholm ku mugabane w’Iburayi mu gihugu cya Suedeen aho kuwa gatanu kizatangira saa munani z’amanywa naho kuwa gatandatu no ku cyumweru gitangire kuva saatanu z’amanywa.

Rev.Prophet Erneste Nyirindekwe iki giterane yagitumiyemo itsinda rya Alarm Ministries dore ko rifite abaririmbyi hirya no hino kw’isi ndetse n’abandi bashyitsi batandukanye bazaturuka ku migabane itandukanye cyane cyane bo mu bihugu yabanje gukoreramo ibiterane mbere yiki cya Suedeen.

Injira mu gihe cyawe ni intego yagutse uyu mushumba ari gukoreramo muri iyi minsi aho IYOBOKAMANA duherutse ku mubaza byinshi kuri iyi ntego maze adusobanurira ko isobanuye ibintu byinshi bitandukanye.

Rev.Prophet Erneste Nyirindekwe yasobanuye intego yise ngo “Injira mu gihe cyawe” ahamagarira abo muri Sueeden n’ibihugu bituranye kwitabira iki giterane

Yagize ati :” Mu by’ukuri iyo umuntu avuze ngo Injira mu gihe cyawe bwa mbere aba ari ukumenyesha abatarakira agakiza ko igihe cyabo cyo gukizwa cyageze ,ni uguhumuriza kandi abanyamibabaro batsikamiwe n’ibigeragezo ko igihe cyabo cyo gutabarwa cyageze ndetse ni ukubwira abataruzura imbaraga z’umwuka wera ko ari igihe kiza cyo kuzuzwa kandi ni no kubwira abafite impano z’Imana, itandukanye ko iki ari igihe cyo kwaka bakazikoresha.

Yifashishije ijambo ry’Imana ryanditse mugitabo cya Yesaya 61:1-3 ahavuga ngo:” Umwuka w’Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y’imbohe. Kandi yantumye no kumenyesha abantu umwaka w’imbabazi z’Uwiteka, n’umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo, no guhoza abarira bose.

Yantumye no gushyiriraho itegeko ab’i Siyoni barira, ryo kubaha ikamba mu cyimbo cy’ivu, n’amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy’ubwirabure, n’umwambaro w’ibyishimo mu cyimbo cy’umutima wihebye, kugira ngo bahereko bitwe ibiti byo gukiranuka byatewe n’Uwiteka ngo bimuheshe icyubahiro.

Bwana Onesphore ,Umwe mu bakirisitu batuye mu gihugu cya Sueeden waganiriye na IYOBOKAMANA yavuzeko biteguye cyane iki giterane kuko ari bagisengeye kandi bakaba bari banyotewe no kubona umukozi w’Imana Rev.Prophet Erneste Nyirindekwe.

Ati:”Twumvishe kandi twabonye imirimo n’ibitangaza Imana ikoresha uyu mukozi wayo bituma tugira ishyaka n’inyota byo kumufasha gutegura iki giterane hano muri Sueeden ahubwo ndahamagarira abantu bose kutazacikwa kuko abatazaba bahari imbonankubone bazabasha kugikurikira Live kuri Youtube Chanel ya Prophet Erneste Nyirindekwe.

Wifuza kuzakurikira iki giterane imbonankubone (Live) itandikishe(Subcribe) kuri iyi Chanel ya Youtube kizanyuraho ubundi ntuzacikwe:

Rev.Prophet Erneste Nyirindekwe mu ntego ya Injira mu gihe cyawe Imana iri gukoreramo ibikomeye
Menya byinshi kuri iki giterane Rev.Prophet Erneste Nyirindekwe agiye gukorera muri Sueeden yatumiyemo Alarm Ministries

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA