Mu gihugu cya Suède, urusengero rwa Kiruna Kyrka ruri kwimurwa uko rwakabaye rutwawe ku mapine, rujyanwa ku bundi butaka nyuma y’uko aho rwari rwubatse hari hateje inkeke kubera ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro arimo ubutare biri gukorerwa hafi yaho.
Ni urusengero rwatangiye kwimurwa ku wa 19 Kanama 2025, aho rwari ruherereye mu mujyi wa Kiruna, ariko kubera ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buri gukorwa n’ikigo cya LKAB Group, byagendaga byangiza ibikorwaremezo biri muri uyu mujyi
Mu rwego rwo gukura abaturage mu kaga, iki kigo cyahisemo kwimura uyu umujyi wose kiwujyana mu gace k’uyu mujyi katagerwaho n’ibibazo by’ubu bucukuzi gusa kubera imyaka uru rusengero rwari rumaze rwo bahitamo kurwimura uko rwakabaye nk’uko umuyobozi ushinzwe uyu mushinga muri LKAB, Holmblad Johansson, yabivuze.
Yagize ati “ Ku rusengero ho twasanze icyiza ari ukurwimura uko rwakabaye, kuko si inyubako isanzwe ahubwo ni urusengero kandi rumaze igihe.”
Uru rusengero rupima toni 1200 ruzakora urugendo rw’ibirometero bitanu, bizakorwa mu minsi itatu.
Ni urusengero rwubatswe mu 1912, rwubatse mu buryo bw’ubugeni ndetse rwuzuye imitako n’ibishushanyo bya kera byagiye bikorwa n’abahanga batandukanye.
Urusengero rwo muri Suède rwimuwe ku mapine