Stade Amahoro yakiriye abasaga ibihumbi 42 bitabiriye ikoraniro mpuzamahanga ry’abahamya ba Yehova

Kigali – Kuva ku wa 8 kugeza ku wa 10 Kanama 2025, Stade Amahoro yakiranye urugwiro abitabiriye Ikoraniro Mpuzamahanga ry’Abahamya ba Yehova rifite insanganyamatsiko igira iti “Korera Imana mu buryo yemera.”

Ku munsi wa kabiri w’iri koraniro, abitabiriye bageraga ku barenga 42,530, barimo abaturutse mu Rwanda no mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi.

Iri koraniro, ryabereye bwa mbere mu mateka y’Abahamya ba Yehova mu Rwanda, ryitabiriwe n’abarenga 3,000 baturutse mu bihugu 20 byo muri Amerika, u Burayi n’Afurika.

Abashyitsi basuye kandi ibice bitandukanye by’igihugu, birimo ibiyaga, imisozi n’ahantu nyaburanga muri Kigali no mu ntara, mu gikorwa cy’ubukerarugendo cyahujwe n’umurimo wo kubwiriza.

Umutwe w’itorero: gukorera Imana mu buryo yemera

Mu ijambo rye, Migambi François Regis, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova mu Rwanda, yavuze ko mu gihe isi yuzuyemo ibibazo, ari ingenzi gusobanukirwa no gukorera Imana mu buryo yemera.

Aganira n’itangazamakuru mbere y’uko haba iri Koraniro Mpuzamahanga, yagize ati: “Muri iyi si yuzuyemo ibibazo, gukorera Imana mu buryo yemera ni ikintu cy’ingenzi cyadufasha guhangana na byo dufite icyizere cy’ejo hazaza.

Abantu benshi bafite icyifuzo gikomeye cyo gusenga Imana mu buryo yemera kandi bifuza kugira ukwizera gukomeye. Iri koraniro rizagaragaza uko gukorera Imana mu buryo yemera byadufasha mu mibereho yacu, ndetse n’uko byadufasha kugira icyizere cy’ejo hazaza.”

Porogaramu y’iri koraniro yateguwe mu ndimi enye: Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Ururimi rw’Amarenga y’Ikinyarwanda, kugira ngo buri wese abashe gukurikirana neza.

Ibiri ku murongo w’ibyigwa mu minsi itatu y’ikoraniro

Iminsi y’ikoraniro yaranzwe n’inyigisho zishingiye kuri Bibiliya, filimi z’uruhererekane, ubuhamya bw’abantu ku kwizera kwabo, indirimbo n’inyigisho zishingiye kuri Bibiliya muri rusange.

Ku munsi wa mbere, abitabiriye barebye filimi “Ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu” (Icyiciro cya 2) yerekana uko Yesu yabatijwe, agatoranya abigishwa ba mbere no gutsinda ibigeragezo bya Satani.

Ku wa Gatandatu, hari ikiganiro cyihariye cyagaragaje uburyo ibyo Yesu yakoze mu ntangiriro z’umurimo we byasohoje ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, hanakorwa umubatizo wa benshi.

Ku cyumweru, haraba disikuru igenewe abantu bose ifite umutwe ugira uti “Ese uwo usenga uramuzi?”, isobanura impamvu ukwizera gushingiye ku kuri ari ngombwa.

Ubuhamya bw’abitabiriye

Umwe mu baje baturutse hanze, utashatse ko izina rye ritangazwa ku mpamvu z’umutekano, yagize ati: “Abantu bo mu Rwanda badufashije kwiyumva nk’aho turi mu rugo. Aha hose higanjemo urugwiro n’urukundo. Iri koraniro ryanyubatse mu buryo bw’umwuka, kandi ngiye gutahana imbaraga nshya zo gukorera Imana.”

Undi wo mu gihugu cya Brezil, waje mu itsinda ry’abashyitsi 140, yavuze ko azahora yibuka uburyo Abanyarwanda bamwakiriye, ati: “Nari narumvise ko u Rwanda ari igihugu cyiza, ariko gusura no kubona uburyo abantu bo hano bakunda abashyitsi birenze uko nabyumvaga.”

Impinduka mu buzima no gusigasira umuco wo kwakira neza

Mu bituma iri koraniro rizahora mu mateka, harimo n’abakoze ibikorwa by’ubwitange, abagera ku 4,000 bakiriye abashyitsi batandukanye, babaha amacumbi. Abo ni abari baturutse mu ntara n’ahandi.

Abo muri Brezil, mu Burundi n’ahandi batanze intashyo ku izina ry’ibihugu byabo, bagaragaza uburyo amahugurwa y’iri koraniro azagira uruhare mu kongera imbaraga z’umwuka mu matsinda yabo.

Hari kandi gahunda zashyiriweho abafite ubumuga bwo kutumva cyangwa kutavuga, aho abantu 341 bakoresheje Ururimi rw’Amarenga y’Ikinyarwanda babashije gukurikirana porogaramu yose.

Icyo iri koraniro risigiye abitabiriye

Abitabiriye basobanukiwe ko gukorera Imana mu buryo yemera bisaba kuyisenga mu kuri no mu mwuka, kwigana Yesu mu mibereho ya buri munsi, no kugira umutima wo gufasha abandi. Porogaramu yasigiye benshi icyerekezo gishya cyo gukomeza umurimo wo kubwiriza no kubaka ubumwe mu muryango mugari w’abantu bizera.

Iri koraniro rigomba kurangira ku Cyumweru nimugoroba, nyuma y’indirimbo nshya yihariye n’isengesho risoza. Abitabiriye bazataha bafite ishimwe mu mitima yabo, bishimira kuba bari mu mubare w’abagize uruhare muri iri Koraniro Mpuzamahanga rya mbere ribereye mu Rwanda.

Inyigisho zagarukaga ku buzima bwa Yesu, kuva avutse kugera atangiye gukora ibitangaza – bishingiye muri filime nshya

Hitabiriye abantu baturuka mu bihugu bitandukanye birimo Ubugande, Brezil n’ahandi, bose hamwe bari kumwe n’abanyarwanda bagera mu barenga 42500

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA