Korari Sauti Hewani Ministries, izwi cyane mu ndirimbo zirimo ubutumwa bukomeye bwo kuramya no guhimbaza Imana, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yitwa “Nimushime”, mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Iyi ndirimbo ije ikurikira izindi zabanje zagiye zikundwa cyane n’abakunzi b’umuziki wa Gospel, by’umwihariko “Ijisho ry’Imana”, imwe mu ndirimbo zayoboye ibindi bihangano byabo binyuze ku muyoboro wabo wa YouTube (Sauti Hewani Ministries).
Mu kiganiro na Paradise, Perezida wa Sauti Hewani Ministries, Apostle Emmanuel, yemeje ko iyi ndirimbo nshya ifite umwihariko n’ubutumwa bwimbitse bwo gushima Imana. Nubwo atigeze asobanura byinshi, yavuze ko harimo udushya twatangaje benshi bayibonye bwa mbere.
Rwibasira Rachel, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umwe mu bagize Sauti Hewani Ministries, yatangaje ko iyi ndirimbo bayitekerejeho cyane kugira ngo ibe igihangano gitanga ubutumwa bufatika.
Rachel yavuze ati: “Indirimbo ‘Ni Mushime’ twayanditse mu rwego rwo gutanga ubutumwa ku bantu bose, ko twese dukwiye kwibuka aho Imana yatuvanye n’aho itugejeje. Ibyo bikatugira abayishima.”
Yongeyeho ko mu mashusho y’iyi ndirimbo, bashyizemo udushya dushingiye ku myambaro ya Zulu, nk’uko isanzwe ikoreshwa muri Afurika y’Epfo, bagamije gufatanya n’injyana baririmbamo. Twashatse kujyanisha n’injyana ya Zulu turirimbamo. Kandi ni umwihariko ukunze kuturanga nka Sauti Hewani Ministries.”
Rachel kandi yagaragaje ko Sauti Hewani itajya ikora ibintu bisanzwe gusa, ahubwo bashyiramo udushya n’ubunyamwuga, cyane cyane mu bijyanye n’amashusho, imyambaro, n’imyitwarire ku rubyiniro, kugira ngo abakunzi babo bazamurwe mu mwuka wo kuramya.
Aba bahanzi batangaje ko hari umuzingo w’indirimbo barimo gutegura, uzamurikwa mu gihe kitarambiranye. Rachel asobanura yagize ati: “Turacyarimo kubitegura neza. Tuzabamenyesha vuba igihe duteganya kuwushyira ahagaragara, kugira ngo duhe abakunzi bacu igihangano gifatika.”
Nubwo bagaragaza ko indirimbo zose bakora bazikunda kimwe, kugeza ubu indirimbo “Ijisho ry’Imana” ni yo iyoboye ku mubare w’abayirebye n’abayikurikira kuri YouTube.
Basobanuye bati: “Twagiye dukora indirimbo nyinshi nziza. Ariko kugeza uyu munsi, ‘Ijisho ry’Imana’ ni yo iyoboye izindi nk’uko tubibona ku rubuga rwacu rwa YouTube. Gusa tunashishikariza abantu gukomeza kumva n’izindi kuko zose zifite ubutumwa bukomeye bwa Yesu Kristo.”
Reba indirimbo “Nimushime kuri YouTube: