Rwamagana:Zion Temple Mwurire barakataje mu guhindura ubuzima bw’abaturage mu buryo bwuzuye (Amafoto )

Itorero rya Zion Temple Celebration Center Paruwasi ya Mwurire ryakoze urugendo rw’ubukangurambaga bwiswe Free indeed Campaign rwo kurwanya ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu, igwingira ryabana guta ishuri ndetse n’ubwandu bushya bwa SIDA.

Uru rugendo rwabaye kuwa gatanu taliki ya 29 Kanama 2025 aho rwahuriranye n’imurikabikorwa bigamije guhindura ubuzima bw’umuturage aho hatashywe amazu 4 yubatswe ndetse n’izindi 16 n’ibindi bikorwa byakozwe mu mwaka wa 2024-2025 harimo kuba haratanzwe amatungo magufi 302, harimo ihene 283, hatanzwe amagare 4, abantu 4 baguriwe ubutaka bwo guhingaho ndetse n’amatsinda aterwa inkunga zo kwiteza imbere.

Itorero ryiza ni irifite intego yo guhindura ubuzima bw’umuturage mu buryo bwuzuye ni ukuvuga kwita kuri Roho ndetse n’umubiri nkuko biri ko Roho nziza itura mu mubiri muzima

Mu kwishimira ibyagezweho, bahaye abana amata nk’ikimenyetso cyo kurwanya igwingira ryabana ariko nanone no kwishimira ko izo bagabiwe zikamwa kandi basangirira hamwe banacinya akadiho mu rwego rwo kwizihiza umuganura w’ibyo bagezeho.

Pasiteri Tuyizere Jean Baptiste Umushumba wa Zion Temple Celebration Center muri Paruwasi ya Mwurire yavuzeko itorero rya Zion Temple rishyira imbere ibikorwa byo kuzana impinduka nziza mu baturage ari nayo mpamvu bagira umunsi bita imurika bikorwa (Community Impact day) baba barakoze mu gihe cy’umwaka bafatanije n’abafatanyabikorwa batandukanye  barimo Umukirisitu, Compassion International n’abandi batandukanye.

Uyu mushumba yakomeje agira ati:”Itorero rifite imishinga irimo uburezi,tukagira Compassion International tukanagira umushinga witwa Church ukora kuri Unman Transportation (Guhindura umuntu muburyo bw’umwuka).

Uyu mushumba yakomeje agira ati::Mu mwaka w’i 2024-2025 ,itorero rifatanije na Compassion International yasannye  amazu 16 tunubaka n’ayandi 4 ndetse tunoroza abatishoboye amatungo magufi agera kuri 323 harimo ihene 283 n’inkwavu ndetse n’inkoko tunatishiriza bamwe imirima 4 ,rugurira umwe umurima munini ndetse tunagurira abandi ibibanza 3  ibyo bikorwa byose mu mwaka ushize bikaba byaratwaye  Milioni ijana na mirongo itandatu n’esheshatu n’ibihumbi magana acyenda(166.900.000 Frws).

Pasiteri Tuyizere Jean Baptiste Umushumba wa Zion Temple Celebration Center muri Paruwasi ya Mwurire yavuzeko itorero rya Zion Temple rishyira imbere ibikorwa byo kuzana impinduka nziza mu baturage ari nayo mpamvu bagira umunsi bita imurika bikorwa (Community Impact day) baba barakoze mu gihe cy’umwaka bafatanije n’abafatanyabikorwa batandukanye  barimo Umukirisitu, Compassion International n’abandi batandukanye.

Uyu mushumba yakomeje agira ati:”Itorero rifite imishinga irimo uburezi,tukagira Compassion International tukanagira umushinga witwa Church ukora kuri Unman Transportation (Guhindura umuntu muburyo bw’umwuka).

Uyu mushumba yakomeje agira ati:” Mu mwaka w’i 2024-2025 ,itorero rifatanije na Compassion International yasannye  amazu 16 tunubaka n’ayandi 4 ndetse tunoroza abatishoboye amatungo magufi agera kuri 323 harimo ihene 283 n’inkwavu ndetse n’inkoko tunatishiriza bamwe imirima 4 ,rugurira umwe umurima munini ndetse tunagurira abandi ibibanza 3  ibyo bikorwa byose mu mwaka ushize bikaba byaratwaye  Milioni ijana na mirongo itandatu n’esheshatu n’ibihumbi magana acyenda(166.900.000 Frws).

Pasiteri Tuyizere Jean Baptiste yavuzeko uyu munsi bamuritse gahunda bise gahunda bise Bless to Bless (Ba umugisha nawe ubere abandi umugisha ) aho yasobanuye ko Abanyafurika bagira umuco wo kwakira ariko bo ntibatange nyamara ko kimwe mu bintu byatuma umuntu arushaho gutera imbere aruko yafashwa nawe agahindukira akagira abo afasha.

Mu rwego rwo gutangiza uyu mushinga wa Bless to bless initiative itorero ryishyuriye abatishoboye 432 ubwisungane mu kwivuza barimo imiryango 47 igizwe n’abantu 177 yo mu murenge wa Mwulire. Haremewe Kandi n’abantu batandukanye bikozwe n’amatsinda.

Madame Nyirambarushimana Jeanne wubakiwe inzu na Zion Temple Celebration Center Paruwasi ya Mwurire kubufatanye na Compassion International yavuzeko ashima itorero avuga ko umwana we yatangiye gufashwa n’itorero biciye mu mushinga Rw0283 Mwulire uterwa inkunga na Compassion international Rwanda, bari mu buzima bubi bwo kutagira aho kuba, bahoraga bikoreye uburiri aho baraye none ntabe ariho barara ejo ariko ubu ubuzima bwarahindutse.

Ati:”Nabaga mu buzima buhora bwimuka,sinagiraga aho kuba, ariko ubu mfite inzu yo kubamo ndetse n’imibereho yacu nk’umuryango yarahindutse byose mbikesha itorero na Compassion International Rwanda.

Bwana Uwimana Alexis umuyobozi ushinzwe ubuzima mu murenge wa mwurire waruhagarariye inzego za Leta yashimye cyane itorero rya Zion Temple Celebration Center n’abafatanyabikorwa baryo ko baharanira impinduka nziza mu baturage.

Yagize ati:”Leta n’abafatanyabikorwa bacu twese intego iba ikwiye kuba ngo “Umuturage kw’isonga ” kandi tukabivana mu magambo tukabishyira nu bikorwa nkibyo mwakoze uyu munsi rwose ubuyobozi bw’umurenge mpagarariye turabashimiye cyane kandi tuzakomeza gukorana neza “.

Bwana Pasiteri John nkubana umuyobozi mukuru w’umuryango wa Compassion International Rwanda yavuzeko muri iki gihe Compassion ifite gahunda yo gufasha abana b’abakene mu buryo bwuzuye bakaba barasanze bigomba kujyana no guhindura ubuzima bw’ababyeyi b’abana bafashwa n’umushinga bityo ibi byo kubakira ababyeyi b’abana,kuboroza amatungo magufi, kubatishiriza imirima yo guhingamo byose bijyanye n’icyerekezo cyagutse Compassion International ifite.

Yagize ati:” Turashima cyane itorero rya Zion Temple Celebration Center ko rikorana neza na Compassion International kandi bagafatanya natwe guharanira iterambere ry’abagenerwabikorwa bacu rwose Imana ibahe umugisha kandi amatorero yaba yarasigaye inyuma mu guhamya iyi ntego abarebereho .

Muri ibi biroli hahembwe ababaye indashyikirwa mu mwaka wa 2024-2025 harimo uwakoresheje inkunga neza agashobora kwiteza imbere aho uwitwa Rehema yashoboye kugura ikibanza, akubaka inzu, akagura amatungo ndetse n’ibibanza 3, abicyesha gukoresha neza inkunga yahawe n’itorero ku bufatanye na compassion international Rwanda.

Hahembwe kandi amatsinda abiri yakoze neza kurusha ayandi, hahembwa abana batanu bafashwa n’itorero batsinze neza ikizamini cya Leta cy’amashuri abanza mu mwaka wa 2024-2025, ndetse hahembwa n’umukozi w’itorero wahize abandi ari MURWANASHYAKA Jean de Dieu umuyobozi w’ishuri Authentic International Academy Mwulire, ryatsinze 100% ku mpuzandego y’amanota 91.6, mu banyeshuri 32 bakoze ikizamini cya Leta gisoza icyiciro cy’ amashuri abanza umwana wabonye amanota menshi yabonye 95.6 naho uwabonye macye akabona 82.6.

REBA VIDEO Y’UBURYO BYARI BIMEZE:

Hakozwe urugendo rw’ubukangurambaga bwiswe Free indeed Campaign rwo kurwanya ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu, igwingira ryabana guta ishuri ndetse n’ubwandu bushya bwa SIDA.
Abana bahawe amata nk’ikimenyetso cyo kurwanya igwingira ry’umwana
Abana bafashwa n’itorero kubufatanye na Compassion International batsinze ibizamini bya Leta neza barashimiwe imbere y’umuyobozi mukuru w’umushinga
Hahembwe amatsinda yahize andi
Madame Nyirambarushimana Jeanne wubakiwe inzu na Zion Temple Celebration Center Paruwasi ya Mwurire kubufatanye na Compassion International
Pastor John Nkubana ,Umuyobozi mukuru wa Compassion International Rwanda yitabiriye ibi biroli
Pasiteri Tuyizere Jean Baptiste Umushumba wa Zion Temple Celebration Center muri Paruwasi ya Mwurire
Abagenerwabikorwa bashimye cyane Itorero rya Zion Temple Celebration Center n’abafatanyabikorwa baryo

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA