Rubavu:Korali Bethel yatumiye Bethlehem Choir mu gitaramo cyo kumurika indirimbo nshya zikoze mu buryo bujyanye n’igihe

Korali Bethel ya ADEPR Bether ho mu karere ka Rubavu iteguye igitaramo gikomeye cyo gushyira ku mugaragaro indirimbo zabo nshya na zimwe mu zisanzwe zikoze muburyo bw’amajwi n’amashusho bijyanye n’igihe tugezemo (Live Recoding).

Iyo uvuze Korali Bethel ya ADEPR Bethel ni imwe muzikomeye kandi zikundwa na benshi mu Rwanda kubera kwamamara kw’ibihangano byabo ndetse n’umumaro ukomeye iyi Korali yagize mw’ivugabutumwa n’isanamitima nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi Korali ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR mu rurembo rwa Rubavu, Paruwasi ya MBUGANGARI, Itorero rya Bethel ho mu Karere ka RUBAVU, Intara y’Intara y’Iburengerazuba.

Korali Bethel igiye kumurika umuzingo w’indirimbo mu gitaramo bise “Umugwaneza Album Launch

Korali Bethel yakajije imyiteguro y’igitaramo gikomeye izamurikiramo indirimbo zabo nshyashya z8gize umuzingo wa gatatu w’amashusho harimo n’izo ha mbere zakunzwe cyane nk’iyitwa Umugwaneza, Ndabona abantu benshi n’zindi zitandukanye .

Ni mu gitaramo cyizaba ku cyumweru tariki ya 17 Kanama 2025 kuva kw’isaha ya saa munani(14h00) kikazabera ku cyicaro cya Paruwasi ya Gisenyi.

Iki gitaramo k’imbaturamugabo kikaba Kizitabirwa n’abatumirwa benshi bazaba baturutse impande zose z’igihugu ndetse na Korali Bethlehem yaha kuri ADEPR Gisenyi hamwe n’inshuti za Korali Bethel zizaba zaturutse imihanda yose ikazaba ifatanya nabo guhimbaza Imana kuri Uwo munsi hamwe n’abavugabutumwa barimo Ev.Serge Munyampirwa na Pastor Bwate David uzaba ari umuyobozi wacyo.

Aganira na IYOBOKAMANA ,Bwana Mutangana Jean Baptiste ,Perezida wa Korali Bethel yavuzeko buzuye amashimwe ku Mana yabashoboje kuyikorera ikanabarinda kandi ikabagura bagakomerera mu murimo wayo bityo bakaba babona ko ntakindi bakwitura Imana kitari ukuyishima no kuyiririmbira .

Yagize ati:” Kuba tumaze imyaka 34 dushikamye mu murimo w’Imana ni ubuntu bwayo kandi muriyo twakoze ibugabutumwa mu gihugu cyose cy’u Rwanda na hamwe mu bihugu by’abaturanyi nka Congo,twasohoye indirimbo nyinshi zakoze ku mitima y’abazumva harimo izahinduriye benshi ku gukiranuka ,hakabamo izomoye ibikomere kubari bihebye ,izakoze isanamitima cyane cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Korali Bethel yatumiye Bethlehem n’abavugabutumwa barimo Ev.Serge Munyampirwa na Pastor Bwate David

Uyu muyobozi yakomeje avugako batumiye Korali Bethlehem nk’imwe mu makorali makuru kandi ikaba ari n’inshuti zabo bafatiraho ikitegererezo bityo bakaba bizeza abantu bazitabira iki giterane ko bazahura n’ibihe byiza byo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwuzuye dore ko twanatumiye abavugabutumwa bakunzwe barimo n’abavugabutumwa barimo Ev.Serge Munyampirwa na Pastor Bwate David uzaba ari umuyobozi wiki gitaramo kizatangira kuva kw’isaha ya saa munani z’umugoroba(14h00).

Inshamake y’amateka ya Korali Bethel ya ADEPR Bether ho muri Paruwasi ya MBUGANGARI:

korali Bethel yabonye izuba ahagana muri 1991 itangirira umurimo w’Imana ku cyicaro cya Paruwasi ya GISENYI aho yaririmbaga mu ishuri ry’abana bo ku cyumweru (Ecole de dimanche) .

Iyi Korali yaje gukura ihinduka korali ya 2 ya ADEPR GISENYi mu mwaka w’i 1993 aho yakoraga Umurimo w’Imana hamwe na korali yari iya mbere yaha kumudugudu wa Gisenyi ariyo Bethlehem ndetse muri uyu mwaka niho Bethel yasohoye umuzingo wa mbere w’indirimbo zayo.

Kimwe n’izindi korali nyinshi ,Jenocide yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994, yatumye abari abaririmbyi ba korali Bethel batatana maze iza kongera kwiyubaka muri 1996, hanyuma isabwa n’Ubuyobozi bwa Paroisse ya Gisenyi gutangiza ivugabutumwa ryayo ahitwa Majengo ku Gisenyi muri muri Nzeri 1997.

Hahise hafungura umudugudu (itorero) wafashe izina rya Bethel witirirwa iyi Korali yawuvunnye gusa hamwe no gusenga Imana ivugabutumwa ryarakuze ku buryo itorero rya Bethel ubu rigizwe n’abakristo binjira ku cyumweru barenga 800, n’amakoli 4, Bethel ubu ikaba ifite abaririmbyi barenga 90.

Mu myaka 34 ,korali Bethel Imaze ibonye izuba imaze gukora ingendo mu ntara hafi ya zose z’u Rwanda ndetse no hanze yarwo nko muri Repubulika iharanira Democrasi ya Congo.

Kugeza uyu munsi Imaze gusohora imizingo igera kuri 7 y’amajwi n’indi ibiri y’amashusho ndetse n’izindi bagiye basohora zigaragara kuri Youtube channel yabo (Bethel choir Gisenyi).

SURA YOUTUBE CHANEL YA KORALI BETHEL UTAZACIKWA NIBI BIHANGANO BISHYA BAGIYE GUSOHORA:

Abaririmbyi bakorali Bether ya ADEPR BETHER Biteguye neza igitaramo cyo kumurika indirimbo zabo nshya zikoze mu buryo bwa Live Recoding

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA