Rose Muhando yemeje ko azitabira igiterane i Kabarondo naho Theo Bosebabireba ngo harakabaho Baho Global Mission

Umuhanzikazi w’icyamamare mu muziki wa gospel muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, Rose Muhando abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yemeje amakuru yuko yakajije imyiteguro yo kwitabira igiterane mu Rwanda mu gihe Theo Bosebabireba we yavuzeko yishimiye gutaramira kwivuko ndetse akaba yongeye guhurira mu giterane na Rose Muhando.

Iki giterane cyateguwe na Baho Global Mission ku bufatanye na RIC Kabarondo [Rwanda Inter-Religious Council]. Kizabera i Kabarondo ku kibuga cya Rusera, kuva ku itariki ya 29–31 Kanama 2025, buri munsi guhera saa munani z’amanywa. Hazaba hari abaramyi n’abahanzi b’amazina akomeye barimo Theo Bosebabireba, Kabarondo Praise Team, amakorali n’abandi.

Iki giterane kizitabirwa n’abakozi b’Imana barimo Ev. Alejandro wo muri Amerika, Bishop Dr Stephen Mutua wo muri Kenya, Ren Schuffman wo muri Amerika, Ev. Chance Walters wo muri Amerika na Rev. Pastor Baho Isaie wo mu Rwanda ari nawe uzakira iki giterane n’aba bakozi b’Imana [Host]. Abazitabira, bazatahana impano binyuze muri tombola: z’amagare, telefone, radio na Televisiyo.

Rose Muhando mu butumwa yatanze yagize ati :” Muraho banyarwanda ,narimbakumbuye ariko ndabamenyeshako ngiye kugaruka mu Rwanda mu giterane natumiwemo na Baho Global Mission kizabera ahitwa i Kabarondo mu ntara y’Iburasirazuba

Yakomeje agira ati:”Mwese muzaze ndabizi tuzahura n’ibihe byiza byo kuramya no guhimbaza Imana maze twakire ibitangaza no guhembuka gushya.

Theo Bosebabireba mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA nawe yemeje aya makuru ko ari mu myiteguro yiki giterane .

Ati:”Harakabaho Baho Global Mission na RIC Kabarondo [Rwanda Inter-Religious Council] bateguye iki giterane maze bakantekerezaho by’umwihariko nkaba ngiye kongera gutaramana na Rose Muhando dukorana ivugabutumwa cyane.

Yakomeje ati:”Ikinejeje cyane gituma ndi gusenga no kwitegura bihambaye nuko aha Kabarondo niho kwivuko iyo mpari mba ndi murugo rero kuba nziko ngiye gutaramana n’aniwacu ngomba kubitegura ntajenjetse kandi ndabahamagarira kuzitabira kuko bazahura n’ibihe byiza bikomeye”.

Baho Global Mission [BGM] yateguye iki giterane, yashinzwe ndetse iyoborwa na Rev. Pastor Baho Isaie wanamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook, Rev Baho Isaie yavuze ko yishimiye gutumira abantu bose “mu giterane gikomeye gishobora guhindura ubuzima bw’uzacyitabira, kizabera i Kabarondo”.

Ati: “Niba uri i Kabarondo cyangwa hafi aho, iki giterane ni icyawe! Ni igikorwa cyihariye cy’Imana tumaze igihe twitegura mu masengesho no mu gutegereza. Abakozi b’Imana basizwe bazakoreshwa mu kuvuga Ijambo ry’Imana, gusengera abarwayi, no kwizera ko Imana izakiza, ibohore, kandi izane agakiza.”

Yavuze kandi ko uretse iki giterane, hazaba n’inama yitwa “Fire Conference” yagenewe by’umwihariko abapasiteri n’abayobozi b’amatorero — igihe cyo guhugurwa, gusubizwamo imbaraga no gusukwamo impano nshya. Ati: “Turabasaba amasengesho mu gihe dukomeje gutegura iki gikorwa — kugira ngo byose bizagende neza, abantu bakizwe kandi bahinduke, kandi ubwiza bw’Imana bugaragarire i Kabarondo”.

Rose Muhando ategerejwe mu Rwanda

Theo Bosebabireba na Rose Muhando bazaririmba muri iki giterane

Rose Muhando agiye kongera guhurira mu giterane na Theo Bosebabireba 

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA