Umuramyi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Richard Nick Ngendahayo, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Uri Byose Nkeneye”, ubu ikaba iboneka ku YouTube no ku mbuga zose zicuruza umuziki. Yanaciye amarenga y’imishinga ikomeye mu muziki yiganjemo indirimbo nshya nyinshi n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Indirimbo “Uri Byose Nkeneye” yagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Mata 2025. Nyuma y’imyaka irenga 15 atari mu Rwanda no mu muziki, Richard Nic Ngendahayo yongeye kugaruka afite imbaraga nshya n’umutima wuzuye kuramya.
Iyi ndirimbo ye nshya ikomeje gukundwa cyane n’abakunzi b’umuziki wa gospel, niyo yatumye agaruka mu buryo bukomeye mu muziki. Uyu muhanzi wamenyekanye cyane binyuze mu Album ye “Niwe”, agarukanye indirimbo nshya “Uri Byose Nkeneye” ikaba intangiriro ya album ye ya gatatu itegerejwe n’abakunzi be.
“Uri Byose Nkeneye” si indirimbo gusa, ahubwo ni isengesho, icyifuzo, n’ubuhamya bw’umutima, bufite imbaraga nyinshi. Iyi ndirimbo itanga ubutumwa bw’uko nta kindi cy’ingenzi kiruta kwizera no kwishingikiriza ku Mana mu rugendo rwa buri munsi. Ifite amagambo yuje urukundo rwinshi no kumenya ko Imana ari yo soko y’ibyiringiro n’ubuzima.
Mu butumwa bwuzuye imbaraga yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Richard Nick Ngendahayo yaciye amarenga y’imishinga ikomeye ashyizeho umutima muri iyi minsi. Yumvikanishije ko afite indirimbo nyinshi yiteguye gushyira hanze nk’aho yavuze ko ‘inanga ziramanuwe’. Amakuru anavuga ko uyu muramyi ari kwitegura gutaramira mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2025.
Yanditse ati: “Icyuho kirujujwe. Inanga ziramanuwe. Imirya irasubiranye. Ijwi rirangururira mu butayu,rigarutse ryumvikana ubudahagarara ubwo isaha y’Uwiteka Nyiringabo, Uwera wa Isiraheli igeze. Mumfashe tumucire bugufi. Turangurura tuti: ‘URI BYOSE NKENEYE’ Maze rero, mwarakoze kuntegereza mwihanganye. Yesu abahe umugisha mwinshi. Murakarama!”.
InyaRwanda yahawe amakuru ko iyi ndirimbo nshya ya Richard Nic Ngendahayo ari “intangiriro y’ibindi bihangano bikomeye biri gutunganywa kuri album ya gatatu ya Richard Nick Ngendahayo, ifatwa nk’inyongera y’icyizere ku bwoko bw’Imana—Bizafasha guhuriza hamwe imitima y’abakunzi b’umuziki wa Gospel no gukomeza kwegera Imana”.


Richard Nic Ngendahayo yashyize hanze indirimbo nshya yise “Uri Byose Nkeneye”
REBA INDIRIMBO NSHYA “URI BYOSE NKENEYE” YA RICHARD NIC NGENDAHAYO: