RGB yongeye gushimangira amakosa Graceroom bakoze bigatuma bafungirwa

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imitwe ya Politiki na Sosiyete Sivile mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Kazaire Judith yatangaje ko imwe mu mpamvu yatumye Grace Room Ministries yamburwa uburenganzira bwo gukora ari ukubera ko u Rwanda rugendera ku mategeko.

Kuwa 10 Gicurasi 2025 ‎ni bwo RGB yashyize hanze itangazo rivuga ko yambuye ubuzimagatozi Grace Room Ministries yashinzwe na Pastor Julienne Kabanda bitewe n’uko yakunze gukora ibikorwa byo gusenga kandi bihabanye n’ibikorwa n’intego zayo nk’uko bigaragara mu mategeko shingiro yayo.

‎Mu kiganiro na Mama Urwagasabo TV, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imitwe ya Politiki na Sosiyete Sivile  muri RGB, Kazaire Judith yavuze ko itegeko rigena imiryango ishingiye ku myemerere rigena ibyiciro bine aranabisobanura.

‎‎Ati: “Itegeko rigenga imiryango ishingiye ku myemerere rigena ibyiciro bine. Icyiciro cya mbere ni ikitwa umuryango aho ari nk’urusengero cyangwa umusigiti. Uwo muryango itegeko riwuha inshingano zo gukora ibikorwa by’amasengesho. Icyiciro cya kabiri ni ikitwa minisiteriya aho zo ari imiryango ishamikiye kuri izo nsengero ariko zikora ibikorwa by’iterambere.

‎Ni nk’uko wavuga ni urwego rushinzwe iterambere rushamikiye ku idini runaka cyangwa ku madini menshi. Icyiciro cya 3 ni ikitwa impuzamiryango nayo ni umuryango uhuriyemo amadini yanditse nayo yemewe n’amategeko bakawushyiraho kugira ngo ubafashe mu buryo bwo gukora ubushobozi bwo kwiyubaka. 

‎‎Hakaza noneho impuzamiryango y’impuzamiryango. Akamaro kayo ni ukuba ijwi ry’amadini n’amatorero mu Rwanda. Urumva rero ibyo byiciro bine amategeko yagiye abiha inshingano”.

‎Yavuze ko Grace Room yiyandikishe nka minisiteriya gusa bakaza gusanga ikora n’ibikorwa byo gusenga kandi binyuranye n’ibyo biyandikishemo muri RGB. ‎Ati: “Rero uriya muryango witwa Grace Room wo wiyandikishije nka minisiteriya, umuryango ukora ibikorwa by’iterambere wifashishije ijambo ry’Imana, wifashishije ibikorwa by’ubugizi bwa neza.  “

“‎Grace Room rero ni kuriya yari yariyandikishije ariko mu byo twasesenguye twarebye yakoraga ibikorwa byo gusenga. Ni ukuvuga ngo uriya muryango wakoze ikintu kiremereye kinyuranyije n’amategeko kuko wakoraga inshingano utandikiwe niyo mpamvu rero RGB yafashe icyemezo cyo kubambura ubuzima gatozi nyuma yo gusesengura”.  

‎‎Yavuze ko hari ibiba byoroheje hakabaho kwihanangiriza ariko ko kuri Grace Room hagiye habaho ibikorwa byungikana birimo gusenga no kubatiza akaba ari yo mpamvu bahise bayambura ubuzima gatozi kugira ngo batange isomo ku bandi.

‎‎Kazaire Judith yavuze ko baganiriye bakababwira ibikorwa byiza bakora ariko ko bagaruka bakanareba ko bari mu gihugu kigendera ku mategeko. Ati: “Tuganira nabo batubwiye ibikorwa bimwe bakora, batubwiye nk’ubu ko bafite abantu 54 bakuye mu biyobyabwenge, abanyeshuri bagera kuri 30 barihirira mu mashuri yisumbuye n’abanza, abagore 100 bacururizaga ku mihanda bafashije. 

‎Ibyo bikorwa byose ni byiza ariko tukagaruka tukanareba ngo turi igihugu kigendera ku mategeko. Habayeho ikintu cyo kuvuga ngo buri muntu icyo atekereza abyuke agikora nta tegeko twaba sosiyete idashobotse. Niyo mpamvu dushishikariza iyo miryango yego ni byo ibyo bakora ni byo bahamagariwe ariko bigakorwa mu buryo bukurikije amategeko”. ‎Yavuze ko icyemezo cyafatiwe Grace Room ishobora kukijuririra.

‎Uyu muyobozi w’Ishami rishinzwe Imitwe ya Politiki na Sosiyete Sivile mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), yavuze ko amategeko ateganya ko umuryango iyo wambuwe ubuzima gatozi abo wafashaga n’umutungo wawo bihabwa undi muryango bakoraga bimwe.

‎‎Yagarutse no ku bijyanye n’inyigisho z’ubuyobe ko bakurikije ibyo babonaga ku mbuga nkoranyambaga bazibonaga kuri Grace Room. ‎Ati: “Ibijyanye n’inyigisho z’ubuyobe ntabwo tubifite ku nyandiko baduhaye ariko natwe hari ibyo twabonye ku mbuga nkoranyambaga bimwe bivuga ko bavura Sida, basengera abantu bagakira Sida, twabonye abantu babitangamo ubuhamya bavuga ngo umuntu yaryamye atazi kwandika abyuka abizi. 

‎Mu nyandiko zabo ntabwo tubifite ariko iyo bigiye ku karubanda bikitirwa umuryango nawo ntuhaguruke ngo ubihakane biba biganisha ku nyigisho z’ubuyobe kandi hari ibyo twemera nk’igihugu, hari amategeko, hari icyerekezo cy’ubuyobozi. 

‎Hari ukuntu igihugu cyubakitse cyanagenye uko ibintu bigenda, ni byiza ko mu musanzu wose umuryango wifuza kuza gutanga ugendera muri iwo murongo kugira ngo twihutishe iterambere”.

Grace Room Ministries yahagaritswe iheruka gukora ibiterane bikomeye muri BK Arena aho bujuje iyi nyubako yakira abarenga 10,000

Pastor Julienne Kabanda ni we washinze Grace Room yamaze kwamburwa ubuzimagatozi

Kazaire Judith wa RGB yasobanuye ko impamvu yatumye Grace Room ihagarikwa ari uko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA