RGB yihanangirije abanyamadini bafungiwe insengero bakazimurira kuri Internet

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwihanangirije abapasiteri n’abayobozi b’amadini n’amatorero byafunzwe n’ibyambuwe ubuzima gatozi bikimukira kuri ‘internet’, ivuga ko batazihanganirwa.

Ni bimwe mu byatangajwe n’uru rwego mu nama yahuje RGB n’abayobozi b’amadini n’amatorero, yagarukaga ku kurwanya ibyaha by’iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro.

Nyuma y’uko RGB ifunze insengero, imisigiti na kiliziya bitujuje ibisabwa, hari bamwe mu bayobozi b’amadini n’amatorero bimuriye ibikorwa byabo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yavuze ko batangiye gufata ingamba zo kubikumira asaba ababikora kubireka hakiri kare kuko amategeko na bo abareba.

Ati “Hari amwe mu madini n’amatorero byafungiwe insengero n’ibyambuwe ubuzima gatozi, bimukira kuri internet kuko batekereza ko inzego zitabageraho.”

Yakomeje agira ati “Impamvu bagiye kuri internet ni uko bumva ko ari ahantu hatagira amategeko, kandi si byo. Ubutumwa tubaha ni uko na bo amategeko n’amabwiriza yashyizweho agenga ibikorwa by’ivugabutumwa n’aho bibera abareba, kandi twatangiye kubikurikirana no gushyiraho ingamba zo kubirwanya, abazafatwa barenze ku mategeko bazabihanirwa.”

Umuyobozi Mukuru wa Noble Family Church na Women Foundation Ministries, Apôtre Mignone Kabera, asanga abanyamadini bakwiye gushaka uko bakemura ibibazo byatumye insengero zifungwa aho guhungira kuri internet.

Agira ati “Ni byiza ko insengero ubwazo zikorera ubugenzuzi, urugero niba itorero rifite paruwasi ijana zafunzwe, rishobora guhitamo gukorera mu icumi gusa ariko zujuje ibisabwa byose wenda zikagurwa hakongerwa umubare w’abo zakira, bityo bakabasha gukora ibintu binoze aho guhungira kuri internet.”

Amabwiriza mashya agenga imiryango ishingiye ku myemerere yashyizweho na RGB, asaba amadini n’amatorero kwerekana icyemezo gitangwa n’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali kigaragaza ko inyubako yagenewe ibikorwa byo gusenga yujuje ibiteganywa n’amategeko agenga imyubakire y’aho hantu.

Umuyobozi uhagarariye umuryango ushingiye ku myemerere n’umwungirije basabwa kuba bafite impamyabumenyi mu masomo ajyanye n’iyobokamana mu ishuri rikuru cyangwa kaminuza byemewe n’amategeko cyangwa afite impamyabumenyi mu yandi masomo ariko agahabwa amahugurwa mu gihe kingana na amasaha 1.200.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Imiyoborere RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard yavuze ko abafungiwe insengero bakimukira kuri internet batangiye gufatirwa ingamba

Abanyamadini bibukijwe gushyira imbaraga mu kuzuza ibyangombwa bikenewe ngo bafungurirwe aho kujya gukorera ‘online’

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA