Rev.Sereine Nterinanziza yizihije isabukuru y’imyaka 45 anagenera ubutumwa uwiyise Bakame wavuzeko Past Julienne K ari intumwa ya Satani

Nyuma yuko uwiyise Bakame agiye kurubuga rwa X akavugako Pastor Julienne Kabanda ari Intumwa ya Satani abantu batandukanye bagiye batanga ibitekerezo byabo kuri ibi uyu yatangaje ari no muri ubwo buryo Madame Rev.Pastor Sereine Nterinanziza yageneye ubutumwa uyu wiyise Bakame ndetse ahugura abantu barangwa n’amashyari ko bakwiriye kubireka.

Rev.Pastor Sereine Nterinanziza azwiho cyane kuba umurwanashyaka w’ubwami bwa Kirisitu aho akunze kugaragara atanga ibitekerezo mu ntego yo kugira ngo abantu babane neza mu mahoro,bakiranuka kandi bareke uburyarya n’andi manyanga yose cyane cyane akibanda mu gisata cya Gospel.

Uyu munshumba ku munsi w’ejo yakoze igitaramo cy’amashimwe ,atungurwa n’umutware we n’inshuti n’abavandimwe bakata umutsima barasabana mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 45 uyu mubyeyi yujujuje.

Akiri muri uyu munyenga w’isabukuru ntibyamubujije guterera akajisho kuri Social Media maze akubitana n’inkuru y’uwiyise Bakame wibasiye Pasiteri mugenzi we witwa Julienne Kabanda maze niko guhita akatanga ibitekerezo.

.Rev.Pastor Sereine Nterinanziza mu guha ubutumwa uyu wiyise Bakame yateruye agira ati :”Ariko ko mumaze iminsi muvuga @Juliennekabanda ikibazo kirimo ngo ni ikihe?


Kuzuza BK Arena se abatari abapasitoro ntibayuzuza?
Kwambara umweru se ubwo mugiye no kujya kwinjira uko abantu Bambara?


Uwaduhemukiye ni uwazanye kuri X abantu batagira naho bataha, batagira nicyo bakora birirwa batuka abantu bose ngo bigize abasilikari bo kuri socio media.


Ubundi socio media twajyaga dushyiraho ibintu byose dushatse bitunejeje mu buzima ari uburyo bwa entertainment. Aho abantu baje gukoresha socio media basenya ibikorwa by’abandi byarancanze.


Gusa uko munamuvuga cyane buriya muba mumwamamaje, nkanjye ahubwo andangire igihe ikindi giterane kizabera nzajyeyo kwihimbariza Imana.

.Mu mahanga yose abubaha Imana bagakora ibyo gukiranuka irabemera. Mureke Umukozi w’Imana yikorere umurimo iki nicyo gihe cye Imana imuhaye cyo gukundwa amashyari muyashyire ku ruhande.

Nkunda no kubwira abanyarwanda ngo Kuki dukunda kurwanya umuntu wese tubonye atangiye kuzamuka?

Kamala azamutse bigutwaye iki koko? Ubu murashaka ngo Leta yinjire muri Ministry ye iyifunge nayo se?

Rev.Pastor Sereine Nterinanziza asanga uwaha u Rwanda aba Mama 10 bameze nka Pastor Julienne Kabanda na Apostle Mignonne Alice Kabera byaba byiza kurushaho


Maze uwaduha n’abandi bagore 10 muri iki gihugu bameze nka Pastor Julienne Kabanda wa Graceroom Ministries na Apostle Mignonne Kabera umuyobozi wa Women Foundation Ministries akaba n’umushumba mukuru w’itorero rya Noble Family.

Rwose mwisubireho.

Rev.Pastor Sereine Nterinanziza atanze ubu butumwa mu gihe ku munsi w’ejo taliki ya 28 Mata 2025 yari afite isabukuru y’imyaka 45 amaze abonye izuba aho yashimiye Imana yamurinze kandi ikamukorera ibyiza byinshi nkuko bikubiye mu butumwa nlyatambukije ku mbuga nkoranyambaga ze .

Rev.Pastor Sereine Nterinanziza mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 45 yashimye Imana muri ubu butumwa agira ati :”Uyu munsi, ubwo nishimira isabukuru y’imyaka 45, umutima wanjye wuzuye ishimwe. Imana yamfashije mu rugendo rw’ubuzima, impa umugisha w’umuryango mwiza n’impano idasanzwe yo kurera abana barindwi beza.

Yakomeje agira ati :”Intambwe zose, ibihe byose nabayemo, ni ubuhamya bw’urukundo rwayo, ubuntu bwayo, n’amasezerano yayo adahinduka. Ubu ninjira mu kindi cyiciro cy’ubuzima nshimira Imana kandi niteguye ibyiza byinshi integuriye imbere.


“Uwiteka yadukoreye ibintu bikomeye, natwe turishimye.” (Zaburi 126:3) .Urakoze Mana ku neza yawe no ku buntu bwawe bukomeza kundinda mu buzima bwanjye.

IYOBOKAMANA MEDIA GROUP (IYOBOKAMANA TV ONLINE AND IYOBOKAMANA.RW) Tumwifurije ibihe byiza by’isabukuru ye y’amavuko .

Rev.Pastor Sereine Nterinanziza yatunguwe n’umutware we,umuryango n’inshuti n’abavandimwe bamukorera ibiroli by’isabukuru y’imyaka 45

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA