Ku itariki ya 31 Nyakanga 2024, mu Karere ka Musanze honyine hakozwe igenzura hagamijwe kureba ubuziranenge bw’insengero, iri genzura, ryagaragaje ko Insengero zigera kuri 185 zakoraga ariko zitujuje ibisabwa.
Muri rusange igenzura ryakozwe kuva muri Nyakanga kugeza mu Ukwakira 2024 ryagaragaje ko insengero 14,094 zagenzuwe, ariko 9,880 murizo zirafungwa kubera kutuzuza ibisabwa.
Mu masengesho yo gusabira Igihugu no gushima Imana yabaye ku itariki ya 15 Nzeri 2024, Perezida Kagame yagaragaje impamvu zimwe mu nsengero zafunzwe, yavuze ko byatewe nuko izo nsengero zitujuje ibisabwa ndetse zikaba zashyira ubuzima bw’abasenga mu kaga.
Kuwa 24 Mutarama 2025 ubwo Umushumba mukuru w’Itorero ADEPR mu Rwanda Sinior Pastor Rev NDAYIZEYE Isaie, yagiraga ikiganiro kuri Life Radio, ikaba na Radio y’itirero ADEPR, nawe yagarutse kukibazo cy’insengero zifunzwe by’umwihariko iza ADEPR.
Ubwo umunyamakuru ukorera iki gitangaza makuru uzwi nka MC Theo yari abajije uyu mushumba icyerekezo Cy’itorero mu mwaka wa 2025 Umushumba yagarutse ku kwita ku Insengero za ADEPR zafunzwe kugirango zuzuze ibisabwa.
Ati” Tugiye kwita ku matorero kugirango yuzuze ibisabwa. Dukeneye ko abantu basengera ahantu heza, hujuje ibisabwa. Yakomeje ati” hari ibyo Leta idusaba ariko dukwiye gukora neza kurenzaho.” Aha Umushumba yatanze urugero rw’uko Insengero zagakwiye kuba zimeze.
Ati” Dawidi agira iyerekwa ry’urusengero, uko yumvaga inzu y’Imana, yumvaga Ari inzu iruta ingoro y’Umwami. Iyo uje mu nsengero zimwe turi gusenya, ubona zitari mu cyerekezo cy’iyerekwa rya Dawidi, ahubwo nibaza zo zaraje gute! Kuko ubona zimwe wazihuza naho baterekereraga.”
Yakomeje avuga ko iyerekwa ryagakwiye kugenderwaho mu kubaka Insengero Ari I rya Dawidi kuburyo! Kugira Insengero zubatse neza, zirimo ibintu byiza cyane ndetse by’agaciro, kuburyo Ari ahantu ugera ukabona koko Ari ahantu ho kwitirirwa Imana.
ADEPR ni itorero rikomeye kuko rifite Insengero 3141 mu gihugu hose rikagira abakirisito basaga Miliyoni 3. Iri torero ryageze Mu Rwanda 1940, ritangijwe n’Abamisioneri bo muri Suwedi.
Rifite Ibikorwa byinshi, birimo Amashuri, Ibitaro, Hoteli, n’ibindi bikorwa byinshi birimo amatsinda yo Kwizigama agera kuri 10, 658 ahuriwemo n’abanyamuryango 227, 491 bafite ubwizigame bw’amafaranga agera kuri 2, 759, 918, 616.