Rev.Dr.Silas Kanyabigega aragufasha kumenya no gusobanukirwa amadini ashamikiye kuri Aburahamu

Rev.Dr.Silas Kanyabigega umukozi w’Imana uzwiho gutanga ubutumwa butandukanye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitabo yandika ,uyu munsi aragufasha kumenya no gusobanukirwa amadini ashamikiye kuri Aburahamu

Uyu mushumba yatangiye avuga icyo “amadini ashamikiye kuri Aburahamu” asobanura:

  • Aya ni Amadini ashamikiye kuri Aburahamu, Sekuruza wo muri Bibiliya (Itangiriro).
  • Bizera ko Aburahamu yagiranye amasezerano n’Imana, kandi bakabona ko ari abaragwa b’ayo masezerano, ariko mu buryo butandukanye.

ABAYAHUDI – ABAKRISTO- ABISLAMU

Amadini y’ingenzi ashamikiye kuri Aburahamu:

  1. Idini y’Abayuda ( Kiyahudi)
  • Iri Dini niryo ryabayeho mbere y’aya Madini yose uko ari atatu.
  • Aburahamu ni se wa Isaka, kandi abakomoka kuri Isaka (Abisrayeli) nibo bahindutse Ubwoko bw’ Abayuda.
  • Inyandiko nkuru yabo yitwa Tanakh (Bibiliya y’Igiheburayo), ariko cyane cyane bita kuri Torah.
  • Kwizera kwabo: Imana imwe (Yehova), isezerano Imana yagiranye na Israyeli, kandı rigendera ku Mategeko y’ Imana (Torah). Ubukristo (Idini ya Gikristo)
  • Ryakomotse ku idini ya kiyahudi mu kinyejana cya mbere nyuma ya Yesu.
  • Ribona Aburahamu nka Se wo kwizera, ariko isezerano ryasohojwe ryagize umwuzuro waryo binyuze muri Yesu Kristo.
  • Ibyanditswe Byera rishingiyeho: Bibiliya (Isezerano rya Kera & Isezerano Rishya).
  • Ryemera ko hariho: Imana imwe, kandi ko agakiza kaboneka gusa binyuze muri Yesu, ikindi kandi ryemera ko abafite umugabane ku isezerano rishya ari abizera Yesu baboneka mu mahanga yose (ntabwo ari ari Abisrayeli gusa). Islamu (Idini ya Islamu)
  • Yavutse mu kinyejana cya 7 nyuma ya Yesu.
  • Iryo dini ribona Aburahamu (Ibrahim) nk’umuhanuzi n’icyitegererezo cyo kugandukira Imana.
  • Rikurikiranya ibisekuruza bya Aburahamu binyuze kuri Ishimayeli (umuhungu we na Hagari).
  • Ibyanditswe bifashisha ni Korowani (Qor’an ).
  • Bizera ko hariho imana imwe yitwa Allah. Hanyuma Muhamedi (Muhammad) akaba umuhanuzi wa nyuma, bemera ariko ko Aburahamu yagaruye mu bantu imyumvire ko hariho imana imwe.

Incamake:

  • Idini rya Kiyahudi → Aburahamu binyuze muri Isaka → Isezerano rya Torah.
  • Ubukristo > kwizera kwa Aburahamu kugira umwuzuro wako muri Yesu – isezerano rishya.
  • Islamu → Aburahamu binyuze kuri Ishmael → yagaruye imana imwe mu myumvire y’abantu.

Indi Myizerere 3 mitoya ishamikiye kuri Aburahamu:

  • Ukwemera kwa Baháʼí (ikinyejana cya 19): Yigisha guhishurirwa buhoro buhoro binyuze kuri Aburahamu, Mose, Yesu, Muhammad, Baháʼu willáh.
  • Ukwemera kwa Samariya (Samaritanism): Bifitanye isano n’idini rya Israyeli ya kera, iyi myizerere yakomeje gukora ariko ari agatsinda gato.
  • Duhuze nabandi bamwe (nka Rastafarianism) cg Uburasta, nabo imizi yabo ishamikiye kuri Aburahamu.

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA