Rev.Dr.Rutayisire yasabye ADEPR gushyira imbaraga nyinshi mu kurwanya igwingira ry’abana rikigaragara muri imwe mu miryango

Pasiteri Dr. Rutayisire Antoine yasabye abayobozi n’abakirisitu b’Itorero rya ADEPR kugira uruhare mu kurwanya igwingira rikigaragara mu miryango itandukanye irimo n’ay’abasengera mu madini n’amatorero atandukanye.

Yabigarutseho ubwo yari ari gutanga inyigisho ku Itorero rya ADEPR Ntora mu masengesho y’iminsi 21 itorero rya ADEPR ririmo yatangiye ku wa 21 Nyakanga akazarangira ku wa 10 Kanama 2025.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare na Minisiteri y’Ubuzima ku mibebereho y’Abaturarwanda (Rwanda Demographic Health Survey, RDHS2020), bwagaragaje ko ku rwego rw’Igihugu igwingira ry’abana ryavuye kuri 38% mu 2015 rikagera kuri 33% mu 2020.

Pasiteri Rutayisire yavuze ko abanyamadini badakwiye kwemera gukomeza kuyobora abantu kandi bafite ibibazo birimo n’igwingira ahubwo bakwiye kubafasha guhangana naryo binyuze mu kubigisha gukora.

Ati “Hari ibintu dukwiye kwanga, uzi ko 30% by’abana mu Rwanda bagwingiye? Kandi ndahamya ntashidikanya ko 30% by’abo bana tuvuga bagwingiye, ababyeyi babo bafite aho basengera. Twemera dute ko tuyobora ingwingiri? Twemera dute ko tuyobora abakirisitu barwaye imvunja?”

Yakomeje ati “Twemera dute ko tuyobora abakirisitu barara ubusa umwana akarya rimwe mu minsi itatu? Ibyo ni ibintu bibaho. Ubundi iri torero ntabwo ryabyihanganiraga.”

Yavuze ko itorero rikwiye kuba rigira impinduka mu buzima n’imibereho y’abakirisitu, kwigisha abaribamo gukora, gusenga no gutanga umusanzu ku iterambere ry’igihugu.

Uyu mupasiteri yavuze no kuri zimwe mu nsengero wasangaga zisengerwamo ariko zitajyanye n’igihe igihugu kiri kuganamo, yemeza ko hari ibintu biba bikwiye kugendana n’icyerekezo cy’igihugu.

Ati “Hari ibintu bimwe na bimwe tugomba kureka. Iyo igihugu kiri gutera imbere hari ibintu natwe tugomba kuvamo, ntabwo uzasenyera Imana mu rusengero rugiye gusenyuka baraciye za nyakatsi mu gihugu.”

Yongeyeho ati “Niba baraciye ubuntu bw’ubudukuru wowe ukavuga ngo uzubaka urusengero nk’urwo? Ntibazarwihanganira. Urusengero rutagira ubwiherero? Hari ahantu wajyaga ugasanga ubwiherero ni ukugenda urwana n’ibiti ku buryo no guhagararaho gusa byabaga ari ikibazo.”

Yakomoje ku bimaze igihe bivugwa ko Leta yafunze insengero zitujuje ibisabwa agaragaza ko abayobozi b’amadini bari bakwiye kuba baribwirije kugira ibyo bakosora na mbere y’uko zisenywa.

Ati “Hari ibintu twagombaga kuba twaribwirije, tukabigaya, tukabisuzugura, tukabikuraho, twarangiza tugakora ibintu bishya.”

Muri ibi bihe Itorero ADEPR ryafunguriye amarembo abandi bavugabutumwa bo mu yandi madini n’amatorero kuba bahatanga inyigisho n’ubutumwa bwiza bishingiye ku ijambo ry’Imana.

Pasiteri Rutayisire yasabye abayobozi b’amadini kugira uruhare mu kurwanya igwingira rikigarara mu bakirisitu bamwe muri yo

ADEPR ikomeje amasengesho y’iminsi 21 yatumiyemo abakozi b’Imana bakunzwe

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA