Perezida Samia Suluhu, yihanangirije abapfumu n’abavuzi gakondo abasaba kwirinda kwishora mu binyoma mu gihe cy’amatora, babeshya abakandida ko bazatsinda amatora kandi nta bushobozi bafite bwo kuyatsinda.
Ibi Perezida Suluhu yabigarutseho ku wa 21 Kamena 2025, ubwo hizihizwaga iserukamuco ryiswe ’Bulabo Cultural Festival’ mu Ntara ya Mwanza.
Yasabye abapfumu n’abavuzi gakondo kwirinda abanyepolitike bashobora kubashukisha amafaranga ngo babaragurire, bigatuma bavuga ibintu bishobora guteza amakimbirane hagati y’abayobozi ndetse n’abaturage bakabigenderaho.
Yagize ati “Hari benshi bifuza kujya ku butegetsi muri iki gihe bazabegera, mwirinde gukora imigenzo ishobora guteza amacakubiri kuko ari byo bikurura imvururu mu matora.”
Yabasabye kandi kutabeshya abakandida babizeza intsinzi cyangwa babashyiramo ibyizere bidafite ishingiro.
Ati “Niba hari uguhaye amafaranga uyafate uyarye ariko ubona ko yatsinda, gusa wirinde kubiba urwango, niba ubona ko ubwo bushobozi ntabwo afite mubwire uti ayo mafaranga yawe genda uyishimishemo.”
Perezida Samia kandi yagarutse ku bapfumu baragurira umukandida bakamubwira ko azatsinda ariko ko Guverineri w’Intara ye atamukunda, avuga ko ibyo badakwiriye kubikora.
Ibi Perezida Samia abitangaje mu gihe muri Tanzania hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu ku wa 28 Ukwakira 2025.
Perezida Samia Suluhu Hassan yihanangirije abapfumu babeshya abakandida ko bazatsinda amatora