Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV, yasabye abepisikopi bashya guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorwa n’abihayimana, aho kubakingira ikibaba.
Ni itangazo ryasohowe na Vatican, kuri uyu wa 12 Nzeri 2025.
Mu myaka ishize ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikozwe n’abihayimana bo muri Kiliziya Gatolika byakunze kugaragara hirya no hino ku Isi.
Byangije isura ya Kiliziya, bituma ijya mu manza zihenze ndetse bamwe mu bepisikopi bakomeye beregura.
Papa Léon XIV yabivuze ubwo yaganiraga n’abepisikopi 200 bayoboye za diyosezi zitandukanye mu mwaka ushize.
Hari ku wa 11 Nzeri 2025. Yavuze ko ibyo birego bidashobora gushyingurwa cyangwa ngo byibagirane.
Ati “Bigomba gukurikiranwa, hakoreshejwe ubutabera nta marangamutima ashyizwemo, haba ku bahohotewe no ku bakurikiranyweho ibyo byaha.”
Papa Léon XIV yatowe muri Gicurasi 2025 nyuma y’urupfu rwa Papa Francis, wayoboye Kiliziya Gatolika yabarirwaga abayoboke miliyari 1.4 mu myaka 12.
Papa Francis yashyize imbere ibikorwa byo kurwanya ihohotera rikorwa n’abihayimana, ariko ntibyatanze umusaruro wari ukenewe.
Papa Léon XIV yagaragaje ko ashyigikiye imiyoborere y’uwo yasimbuye, abasaba kubaka Kiliziya idaheza.
Yanabibukije ko bakwiye kugira uburyo bwo kwegera abatuye Isi y’ubu, kugira ngo babashe gusubiza ibibazo bibaza.
Papa Léon XIV yasabye abepisikopi kudahishira abihayimana bijandika mu by’ihohotera rishingiye ku gitsina