Ubuyobozi bw’Itorero Omega Church bwatangaje ko bugiye gufungura ishuri ry’inshuke n’amashuri abanza ryiswe ‘Daniel Generation School’(DGS), aho bazibanda gutanga uburezi bufite ireme zishingiye ku ndangagaciro za Gikirisitu.
Omega Church yabitangaje ku wa 7 Kanama 2025, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, isobanura ko iri shuri rizafungura muri Nzeri 2025 mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026.
Ni ishuri rizaba rifite icyiciro cy’amashuri y’inshuke n’abanza, rikazatangirana imyaka itatu ya mbere y’inshuke (KG 1 – KG 3) n’imyaka itatu abanza (G1 – G3), bakaba bateganya gutangirana n’abanyeshuli 150, bazagenda biyongera uko imyaka ikurikira. Iri shuri rizakoresha integanyanyigisho ya Cambridge.
Umushumba Mukuru wa Omega Church, Pastor Liliose K. Tayi, yavuze ko igitekerezo cyo kwita iri shuri ‘Daniel Generation School’ cyavuye kuri Daniel wo muri Bibiliya.
Yagize ati “Muri Bibiliya habamo igitabo cyitwa Daniyeli, yari umugabo wari uzi ubwenge wabaga i bwami yubaha Imana. Yari azi ubwenge ku buryo akorera abami bane, Imana ye Ikagaragara. Aho ni ho twakuye icyerekezo cya DGS.”
Akomeza avuga ko gushinga iri shuri byari mu iyerekwa rye imyaka 22 ishize gusa igitekerezo cyo kurishyira mu bikorwa cyaje mu 2020 ubwo iri torero ryizihizaga imyaka 20 ryari rimaze ribayeho.
Yavuze ko riri mu mujyo wo gutegura abakirisitu beza bazi ubwenge ariko bubaha Imana.
Ati “Iri shuri ni iryo gutegura abigishwa ba yesu, ariko bafite n’ubwenge, ari abantu bashobora kujya mu nzego zose bakagaragaza ko ari abantu bize neza, bafite ubwenge ariko noneho bubaha Imana.”
Mme Rosette Murigande uri mu bagize ubuyobozi bw’iri shuri yavuze ko intego nyamukuru y’iri shuri ari ugutanga uburezi bunoze ariko bakigishwa n’indangagaciro za gikirisitu, iz’umuco Nyarwanda n’izindi.
Yagize ati “Iri shuri rifite intego yo gutanga uburezi bufite ireme, ariko rikongeraho n’indangagaciro, zaba iz’umuco wa Kinyarwanda, iza gikirisitu cyane cyane nk’izagiye ziranga Daniyeli.”
Akomeza avuga bazatanga integanyanyigisho ya Cambridge kuko bashaka ko aba bana bagira uburezi bwiza.
Yagize ati “ Turashaka ko baba abana bateguwe neza kuko aba bana turabategurira kuzaba abantu b’umumaro yaba mu gihugu cyangwa hanze yacyo.”
Ibikorwa byo kwiyandikisha byaratangiye ku cyicaro gikuru cy’iri shuri giherereye aho iri torero rikorera, mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya mu kagari ka Kagugu.
Umushumba Mukuru wa Omega Church, Pastor Liliose K. Tayi yavuze ko iri shuri rizigisha abana kuba abantu bakomeye ariko bubaha Imana
Ubuyobozi bwa Omega Church bwatangaje ko ishuri rya Daniel Generation School rizatangirana n’umwaka w’amashuri wa 2025-2026
Rosette Murigande, uri mu bagize ubuyobozi bw’iri shuri yavuze ko intego nyamukuru y’iri shuri ari gutanga uburezi bunoze ariko bakigishwa n’indangagaciro za gikirisitu
Omega Church igiye gufungura ishuri yise ‘Daniel Generation School, rizigisha abana n’ibijyanye n’indangagaciro za gikirisitu
Omega Church igiye gufungura ishuri ry’inshuke n’amashuri abanza imyaka itatu ya mbere rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 150 mu mwaka