Nyuma yo kumurika Rwibutso Emma nk’intore nshya muri Gospel,Bosco Nshuti yanamushyigikiye mu ndirimbo ishimangira urukundo rw’Imana-Video

Umuramyi w’umunyempano idashidikanwaho, Emma Rwibutso, yashyize hanze indirimbo ye ya gatanu yise “Rukundo”, akaba yarayikoranye n’umuhanzi w’icyamamare Bosco Nshuti uherutse gukora igitaramo cy’amateka ndetse ubu akaba ari i Burayi mu bikorwa by’ivugabutumwa.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Emma Rwibutso yavuze kuri Bosco Nshuti bakoranye indirimbo ndetse akaba ari na we wamumurikiye Isi y’abakunzi b’umuziki wa Gospel. Ati: “Ni intambwe nziza kuko Bosco Nshuti ni umuhanzi mwiza ufite impano y’Imana kandi ubutumwa atanga nawe yibanda cyane ku kubwira abantu urukundo rw’Imana n’agakiza twahawe k’ubuntu”.

Yavuze ko iyi ndirimbo ye yayanditse agamije “kubwira abantu ko urukundo rw’Imana rwabonetse ari rwose Yesu Kristo rukajya ku musaraba rukatubambirwa kandi ruhanagura amarira abantu bababaye bakishima kandi uwizeye urukundo rw’Imana azabona ubugingo. Ku barwizeye bakomeze bishimire imbabazi bagiriwe”.

Rwibutso Emma amaze umwaka umwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ariko impano ye irabyibushye cyane. Kuwa 13 Nyakanga 2025,  yamurikiwe abakunzi b’umuziki wa Gospel mu gitaramo cy’amateka ‘Unconditional Love – Season 2’ Bosco Nshuti yamurikiyemo Album ye ya kane yise “Ndahiriwe”.

Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, cyari kigamije kwizihiza imyaka 10 Bosco Nshuti amaze mu muziki ku giti cye, anamurikamo Album ye ya kane yise “Ndahiriwe”. Emma Rwibutso ni umwe mu baririmbye muri iki gitaramo, akaba ari intambwe ikomeye yari ateye. 

Rwibutso yararirimbye yizihira benshi muri iki gitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare bikomeye mu muziki wa Gospel barimo Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Theo Bosebabireba, Prosper Nkomezi, Alex Dusabe, Danny Mutabazi, Bishop Masengo, Gaby Kamanzi, n’abandi benshi.

Yishimiye cyane aya mahirwe yahawe nk’umwe mu bahanzi bashya, ati: “Ndumva mfite ibyishimo kuba naririmbye mu gitaramo cya Bosco Nshuti kuko mu bahanzi bari kuzamuka kumpitamo ni umugisha ukomeye cyane kuko ni igitaramo kiri ku rwego rwiza kandi byagenze neza Imana yaduhaye ibihe byiza twongeye kuryoherwa n’urukundo rw’Imana”. 

Uyu musore yaririmbye indirimbo zivuga ku rukundo rw’Imana arizo: ‘Mbega Rukundo’ na ‘Rukundo’ yakoranye na Bosco Nshuti. Yavuze ko kuba Bosco yamwakiriye mu gitaramo ‘Unconditional Love’ yabifashe nk’intambwe ikomeye mu mwuga we, kuko byari inzozi yamye arota. Ati: “Ni intambwe nziza iratuma nkomeza gukora nshyizemo imbaraga.”

Emma Rwibutso asobanura Bosco Nshuti nk’umuntu w’Imana uca bugufi kandi w’umunyamwete mu gukorera Imana.

Emma Rwibutso yatangiye umuziki mu 2015, aho yaririmbaga cyane mu ma korali atandukanye, akanandika indirimbo zihimbaza Imana zagiye zifasha benshi mu buryo bw’umwuka.  Nubwo yari agihugiye muri korali, mu 2020 yasohoye indirimbo ye ya mbere yitwa “Mpa Byose”, ariko ntiyahita abishyiramo imbaraga.

Mu 2024, yafashe umwanzuro wo gutangira umuziki wa Gospel mu buryo buhamye kandi bunoze, nk’umuhamagaro. Muri uru rugendo rushya, amaze gukora indirimbo enye ari zo: “Amazi meza”, “Ubwiza wihariye”, “Ishimwe”, “Arasa n’Imana” na “Rukundo” yakoranye na Bosco Nshuti.

Uyu muhanzi wo guhangwa amaso mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yemeza ko intego ye atari izina cyangwa ikuzo, ahubwo ari ukubona abantu bahinduka, imitima ikakira Yesu, n’icyizere kigaruka mu buzima bw’abari baracogoye.

Rwibutso yabwiye inyaRwanda ko afite gahunda yo gukora indirimbo nshya nyinshi no kuzigeza ku bantu mu buryo bushoboka bwose. Yavuze ko mu myaka 10 iri imbere, ashaka “kubona abantu benshi bakomera muri Kristo binyuze mu ndirimbo Kristo azaba yadushoboje kubagezaho”.

Yemeza ko Yesu Kristo ari we umutera imbaraga, kandi ko icyo yifuza mu rugendo rwe rwa muzika ari uko Imana yakoresha ibihangano bye mu gukiza, gukomeza no guhembura imitima. Ashishikajwe no gusobanukirwa n’uburyo bwiza bwo gukorera Imana mu kuri, atitaye ku bindi byose.

Emma Rwibutso amaze gukora indirimbo eshanu zirimo “Rukundo” yashyize hanze

Impano ya Emma Rwibutso yamuritswe mu gitaramo cyitabiriwe n’abantu ibihumbi barimo Israel Mbonyi

Bosco Nshuti arashimirwa kumurika impano ya Emma Rwibutso

REBA INDIRIMBO NSHYA “RUKUNDO” YA EMMA RWIBUTSO na BOSCO NSHUTI:

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA