Haciye iminsi itari mike hari ubwumvikane buke hagati y’ihuriro ry’Ababyeyi ryitwa Association des Parents Methodistes Libres pour la Promotion de l’Education (APMLPE) na Methodiste Libre batumvikana kubijyanye na nyiri shuri rya Kaminuza ya Kibogora Polytechnic aho aba babyeyi bashinja itorero gushaka kubahuguza iri shuri batangije bivuye mu mvune z’ababyeyi.
IMw’Ibaruwa IYOBOKAMANA dufitiye Copie yandikiwe Musenyeri Bishop KAYINAMURA Samuel Umushumba mukuru Eglise Methodiste Libre mu Rwanda ivugako APMLPE isabye gusubizwa ishuri ryayo mu bwumvikane bitarenze iminsi 30 nkuko iyi Baruwa yanateweho Kashe mpuruza n’umuhesha w’inkiko.
Ku musozo w’iyi Baruwa harimo ko ibi bimenyeshejwe inzego zitandukanye zirimo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame Kigali ,Nyakubahwa Ministiri w’Intebe, KIGALI,Ministiri w’Uburezi, KIGALI,Ministiri w’Ubutegesti bw’Igihugu, KIGALI,Ministiri w’Ubuzima, KIGALI,Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba;Umuyobozi Mukuru wa HEC, KIGALI,Umuyobozi Mukuru wa RGB, KIGALI,Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi.
Ku mugereka w’iyi Baruwa kandi APMLPE yashyizeho Amasezerano y’imikoranire bafitanye n’itorero rya Methodiste ndetse n’ibindi byangombwa b8garagazako iyi Kaminuza yatangijwe n’iri huriro ry’aba babyeyi.
Ku mugereka hariho:Amasezerano y’imikoranire ya APMLPE na EMLR yo kuwa 06/07/2011
Hariho kandi Icyemezo n° 002/01 cyo kuwa 06/10/2011 cya MINEDUC yahaye APMLPE cyo gutangiza KP.Hariho kandi Ibaruwa ya HEC yo kuwa 19/12/2011 yandikiye APMLPE iyemerera gutangiza KIBOGORA POLYTECHNIC ndetse hariho n’Iteka rya minisiteri n° 07/2015 ryo kuwa 06/01/2015 ryemerera KP ubuzima gatozi.
Ese Methodiste Libre ishingira kuki ivugako ishuri ari iryayo ?
Iyo usesenguye neza ubona kuba iri huriro ryitwa Association des Parents Methodistes Libres pour la Promotion de l’Education biba urwitwazo rwo kuvugako ishuri ryatangijwe n’ababyeyi bo mw’itorero ry’aba Methodistes bityo bikaba bizwi ko nubundi iterambere ry’idini cyangwa itorero usanga rijyirwamo uruhare n’abakirisitu bayo.
Ubwo iki kibazo IYOBOKAMANA twakibazaga ubuyobozi bw’ihuriro rya APMLPE bavuzeko impamvu biyise Association des Parents Methodistes Libres pour la Promotion de l’Education ari ubwumvikane bagiranye n’itorero rya Methodiste Libre ubwo basinyaga amasezerano y’imikoranire.
Bagize bati:” Ubwo twatangizaga ishuri maze tugakodesha amazu y’itorero rya Methodiste Libre i Libogora badusabyeko nabo bagomba kuba abanyamuryango ndetse ko kuberako ari ishuri rizaba rikorera kubutaka bw’itorero mu nyito hagomba kuzamo Methodiste Libre bityo duhindura izina twari dufite ihuriro turyita APMLPE ariko ibi ntibivuzeko abarigize bose ari aba Methodistes kuko harimo n’abandi bo mu madini n’amatorero atandukanye.
Aba babyeyi bavugako batangiza iyi Kaminuza buri wese yasabwaga umusanzu ungana n’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda(500 Frws ) hakaba hari n’abawurengeje aha akaba ariho bahera batiyumvisha ukuntu Itorero rya Methodiste Libre ritinyuka kwiyitirira iyi Kaminuza “.
Ngiyi Ibaruwa yandikiwe Musenyeri Bishop KAYINAMURA Samuel Umushumba mukuru w’itorero rya Methodiste Libre mu Rwanda aho yamenyeshejweko iminsi 30 nishira ntagikozwe hazitabazwa inkiko zibifitiye ububasha:
CABINET D’AVOCAT ET CONSEILS
Me NIYONSENGA Vincent
Tél: 0788591375, 0730175570
E-mail: vecusn1@yahoo.fr
Kibogora, kuwa 26/05/2025
Nyakubahwa Bishop KAYINAMURA Samuel
Umuvugizi wa Eglise Methodiste Libre au Rwanda (EMLR)
KIGALI.
Impamvu: Gusaba gusubiza APMLPE ishuri ryayo mu bwumvikane bitarenze iminsi 30
Nyakubahwa Muyobozi wa EMLR,
Association des Parents Methodistes Libres pour la Promotion de l’Education (APMLPE) ishingiye ku ngingo ya 4 y’amategeko shingiro yayo ivuga ko APMLPE ari umuryango ugamije guteza imbere uburezi ni muri urwo rwego yashinze ishuli KPI ryaje guhabwa ubuzima gatozi ari KIBOGORA POLYTECHNIC “KP” ;
Tumaze kubona ko kuwa 06/07/2011 hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati ya EMLR na APMLPE icyo gihe EMLR ihagarariwe n’Umuvugizi wayo Mgr KAYINAMURA Samuel.
Aya masezerano mu ngingo yayo ya mbere akaba agaragaza ko aganijwe kugaragaraza imikoranire hagati ya EMLR na APMLPE noneho mu ngingo ya 2 hakaba harimo inshingano za EMLR zo gushyigikira ibikorwa bya APMLPE no kubikorera ubuvugizi, muri uko gushyigikira ibikorwa bya APMLPE harimo guyihtiza ibyumba by’amashuli KPI izakorerramo nk’uko bigaragara mu ngingo ya 4 yayo masezerano:
Nyuma y’aya masezerano, APMLPE ishingiye ku cyemezo n° 002/01 cyo kuwa 06/10/2011 yahawen na Minisiteri w’uburezi yatangiye KP ikorera mu mazu yagiye mutuwe na EMLR nk’uko akubiye mu masezerano y’imikoranire mu ngingo ya 3.
Kuwa 19/12/2011 HEC yandikiye APMLPE iyemerera gutangiza by’agateganyo KIBOGORA POLYTECHNIC nyuma APMLPE iza kwandikirwa andi agateganyo kavuga aho nk’uko biri muri KP;
Kuwa 06/01/2015 KIBOGORA POLYTECHNIC “KP” yahaye ubuzima gatozi bwo kwemerera amashami atandatu nk’uko biri mu iteka rya minisiteri n° 07/2015 ryasohotse mu Gazeti ya Leta n° 03 yo kuwa 19/01/2015 ;
Ubwo KP yarimo ikora, Abanyamuryango bashinze APMLPE baje gutungurwa ni uko KIBOGORA POLTECHNIC isigaye ari iya EMLR kandi nta rwego rwa APMLPE rwafashe umwanzuro wo kuyivana mu maboko y’APMLPE ni inkuru yatunguranye .
Kubera ko igihugu cyacu gishishikariza abanyrwanda gukemura ibibazo byabo mu bwumvikane, mu mwanya wa APMLPE dushingiye ku ngingo ya 9 y’amasezerano y’imikoranire hagati ya EMLR na APMLPE yo kuwa 06/07/2011 ivuga ko “Impaka zavuka mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano zizakemurwa mu bwumvikane byananirana hakitabazwa inkiko zibifitiye ububasha, tumaze kubona ko EMLR yarenze ku nshingano ziteganywa muri aya masezerano y’imikoranire kuko hatarimo gutwara KIBOGORA POLYTECHNIC “KP”, tubandikiye tubasaba gukemura iki kibazo mu gihe kitarenze iminsi 30 bityo musubize.
APMLPE ishuri ryayo mu bwumvikane, icyo gihe nikirenga ntagikozwe hazitabazwa inkiko zibifitiye ububasha.
Mugire amahoro y’Imana.
Mu mwanya wa APMLPE
Me NIYONSENGA Vincent
(Signed & Stamped)
Bimenyeshejwe:
• Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, KIGALI.
• Nyakubahwa Ministiri w’Intebe, KIGALI.
• Ministiri w’Uburezi, KIGALI.
• Ministiri w’Ubutegesti bw’Igihugu, KIGALI.
• Ministiri w’Ubuzima, KIGALI.
• Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba;
• Umuyobozi Mukuru wa HEC, KIGALI.
• Umuyobozi Mukuru wa RGB, KIGALI.
• Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke’;
• Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi.


Ku mugereka w’iyi Baruwa APMLPE yashyizeho Amasezerano y’imikoranire bafitanye n’itorero rya Methodiste:




REBA IKIGANIRO DUHERUTSE KUGIRANA NUBUYOBOZI BWA APMLPE BASOBANURA IBYIKI KIBAZO:
One Response
Uru ni urucabana ahubwo hakibazwa igituma Musenyeri Kayinamura adatanga iby’abandi mugihe ariwe wabisinyeho. Igihe cyose numvaga ibi bintu nagiragango wenda byasinyweho n’abamubanjirije none yanga kuyitanga kuko atazi ibyayo.
Kutayitanga bizatuma ntabanyetorero bazongera kwizera idini kuburyo baryinjiza mumishinga yabo. Ikindi aha harimo ikibazo cy’uburyarya kuko ntakuntu wakemera ikintu ngo ejo ute abo mwasezeranye munama.
Methodist yacu igomba kuba methodist yigisha ukuri kandi ikagendera mukuri.