Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yatangaje ko Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe yabaye nto cyane ugereranyije n’abantu bajya kuhasengera, ndetse urugendo abitabira isengesho bakora rutuma hari abahura n’ibibazo by’ubuzima.
Isengesho rikorerwa ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Karere ka Ruhango rikorwa ku Cyumweru cya mbere cya buri kwezi, rigahuza abantu bavuye imihanda yose.
Ku Cyumweru cy’impuhwe z’Imana kiba muri Mata buri mwaka, abakirisitu benshi bararayo bagamije kutazakererwa isengesho. Ku wa Gatandatu nimugoroba (16:00) bakora urugendo ruva mu Ruhango berekeza i Nyanza ariko badakoresheje umuhanda wa kaburimbo rugasozwa ahagana 23:00 bagarutse aho rwatangiriye kwa Yezu Nyirimpuhwe.
Bagenda bavuga Rozari Ntagatifu, baririmba indirimbo za Pasika ndetse hakabamo n’inyigisho zateguwe.
Itangazo rya RGB ryasohotse ku wa 18 Gicurasi 2025 ryahagaritse by’agateganyo ibikorwa by’amasengesho ngarukakwezi na ngarukamwaka akorerwa ku Ngoro yo kwa Yezu Nyirimpuhwe kuko “byagaragaye ko ahantu amasengesho abera hatujuje ibisabwa bijyanye no kubungabunga umutekano n’ituze by’abahagana.”
Rivuga ko mu isengesho ryo ku wa 27 Mata 2025, habayeho umuvundo wanakomerekeyemo abantu benshi.
Iyi ngingo yagarutsweho n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko hari hashize igihe kirekire bahasengera bityo ko ubu atari bwo inzego zaba zibonye ko hatujuje ibisabwa.
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard, abinyujije kuri konti ya X yavuze ko abasengera ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe bagiye biyongera uko imyaka ishira, bituma ubushobozi bwaho burushaho kunanirwa kubakira.
Yavuze ko hari ibikorwa bihakorerwa birimo urugendo runaniza benshi rugatuma bamwe banajyanwa kwa muganga.
Ati “Abitabira isengesho bakora urugendo nyobokamana rwa kilometero 13, abenshi bikarangira bajyanywe muri ‘ambulances’ cyangwa bakahagera bananiwe cyane kandi bashonje. Mu isengesho riheruka, abarenga 10 barakomeretse. Ituze n’umutekano w’Abanyarwanda ni byo dushyize imbere.”
Dr. Uwicyeza yagaragaje impungenge z’uko abitabira isengesho biganjemo abanyantege nke nyamara hakaba hatari uburyo buboneye bwo kubungabunga ubuzima bwabo.
Ati “Hakenewe gukorera hamwe ku buryo isengesho ry’ubutaha rizaba mu ituze kandi ryubahirije ibikenewe ku banyantege nke (abana, abarwayi n’abasheshe akanguhe) baba bagize umubare munini w’abitabiriye. Ntitwakwihanganira ko hagira n’umwe uhaburira ubuzima.”
Mu ntangiriro za 2025, byari byatangajwe ko iyi ngoro yashyizwe ku rwego mpuzamahanga, ishyirwa no ku rutonde rw’izindi ngoro za Yezu Nyirimpuhwe ku Isi.
Iyi Ngoro yamamaye kubera bamwe mu bahasengera bavuga ko bahakiriye indwara zitandukanye. Hateranira abarenga ibihumbi 80 bajya kuhasengera baturutse impande zose z’Isi.
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Doris Uwicyeza Picard yatangaje ko ituze n’umutakano w’Abanyarwanda ari ntasimburwa