Umuhanzi Richard Nick Ngendahayo, wamenyekanye mu ndirimbo zo Kuramya no guhimbaza Imana, agiye gutaramira mu Rwanda nyuma y’Imyaka 15 abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki gitaramo cyiswe ‘NIWE HEALING CONCERT’ kizabera muri BK ARENA ku wa 23 Kanama 2025.
Iki gitaramo ‘NIWE HEALING CONCERT’ cyateguwe na Sosiyete Fill the Gap, isanzwe itegura ibitaramo. Nubwo uyu muramyi yifujwe kenshi n’abatari bake, byagiye bigorana kumuzana, ariko ubu byagezweho
.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gicurasi 2025 muri BK Arena, Umuyobozi wa Fill the Gap Limited, Haguma Natacha, yavuze ko nta mabanga cyangwa amafaranga menshi byabaye igisubizo mu gutumira uyu muramyi, ahubwo byose byakozwe n’igihe.

Ati:“Byahuriranye n’igihe cy’Imana! Dusanga Richard ari mu gihe cyo kugaruka mu gihugu. Wenda ibyananije abandi hari aho twahuriye nawe. Igihe nikigera, ibintu byose birikora.”
Yakomeje ati: “Iyo igihe cyageze, ashobora no kuza atanishyuwe. Navuga ko abagerageje mbere baratsinzwe, twebwe tubishobojwe n’uko igihe cyageze.”
Haguma yavuze ko Richard azagera i Kigali mbere y’igitaramo, agahura n’itangazamakuru ndetse akagira n’igihe cyo kwitegura. Mbere y’uko agera mu Rwanda, azasohora indirimbo nshya, ndetse bishoboka ko azamurika Album nshya mu gitaramo.
Nyuma y’itangazo, abakunzi b’umuziki wa Gospel bagaragaje ko ari iby’agaciro kubona umuramyi bakurikiye imyaka myinshi agiye kubataramira imbona nkubone.
Richard Nick Ngendahayo yatangiye kuririmba mu myaka ya 2000, ahuza ijwi ry’ubwitonzi n’inyigisho zikomeye zishingiye ku ijambo ry’Imana. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Niwe,” “Ibuka,” “Sumuhemu,” n’izindi zakoze ku mitima ya benshi.
Yaririmbaga cyane mu bitaramo byo kuramya n’amasengesho ya Gahunda y’Igihugu y’Isengesho, akitabira n’ibikorwa by’Itorero ry’igihugu. Yabaye mu itsinda rya Rehoboth Ministries, ndetse yakundwaga no kuba yari umuramyi udashyira imbere inyungu z’isi, ahubwo akibanda ku butumwa.
Mu 2010 ni bwo yafashe icyemezo cyo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakomereje umurimo w’Imana binyuze mu muziki no kwigisha ijambo ry’Imana mu matorero atandukanye. Nubwo atari akigaragara mu ruhame mu Rwanda, indirimbo ze zakomeje kubaho nk’umurage.
“Niwe Healing Concert” ni igitaramo cyitezweho kuba umwanya w’amasengesho, kuramya no gusubizwamo imbaraga, kizabera kuri BK Arena ku wa 23 Kanama 2025.






REBA INDIRIMBO UYU MUHANZI AHERUTSE GUSOHORA:
Reba indirimbo “Niwe ” yitiriye iki gitaramo agiye gukorera BK Arena: