Ninjiye mu muziki kubera Album ya mbere ya Alexis Dusabe-Israel Mbonyi

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uri mu bakomeye muri iki gihe, Israel Mbonyi, yatangaje ku mugaragaro ko icyatumye yiyemeza gukora umuziki wa Gospel ari Album ya mbere ya Alexis Dusabe yise “Umuyoboro” yasohotse mu 2005.


Ibi yabigarutseho mu ijoro ryo kuri Cyumweru, tariki 14 Nzeri 2025, mu birori byabereye kuri Dove Hotel, ubwo yari afashe ijambo mu gikorwa cyo kumurika Album nshya ya Alexis Dusabe yitwa “Amavuta y’igiciro”.

Israel Mbonyi yavuze ko ‘Umuyoboro yamubereye isoko y’ubushake bwo gukunda umuziki wa Gospel, kuko buri gihe yarebaga uburyo Alexis Dusabe yahanze indirimbo zafashaga abantu kwegera Imana, ndetse akazibona nk’icyitegererezo ku buzima bwe bwo kwiga no gukura mu muziki.

Yavuze ati: Turashima Imana ku bwa Alexis Dusabe kubera ko yabaye ikitegererezo ku bantu benshi cyane. Njyewe by’umwihariko narabimubwiye, kuko twaraganiriye, kuba njye nicarana nawe, tugasangira, tukaganira, numva ari ikintu kidasanzwe Imana yankoreye.”

Israel Mbonyi yasobanuye ko icyemezo cyo gukora umuziki wubakiye ku ndirimbo zo kuramya Imana cyaturutse ku buryo mu 2005 yakozwe ku mutima n’indirimbo za Alexis Dusabe.

Ati: “Ndibuka muri 2005 Album ye ‘Umuyobora’ isohoka ntabwo nzi ukuntu niyumvise, nagize umunezero, ndayumva, ku ishuri nkamwigana, mbese yakije umuriro mwinshi muri njyewe ku buryo kuba nanjye ndirimbira Imana uyu munsi byaturutse kuri wowe. Rero warakoze, njyewe ndagukunda, kandi abantu benshi barabizi, ni iwacu barabizi.”

Mbonyi yashimangiye ko guhura na Alexis Dusabe no kuganira nawe, kuba basangira ibitekerezo ku muziki no ku mibereho, ari ibintu adashobora gufata nk’ibyoroshye. Yavuze ko ibi byose byamufashije gukomera ku nzozi ze zo gukorera Imana mu muziki.

Israel Mbonyi yashimiye cyane Alexis Dusabe ku bw’umurage w’umuziki we wamubereye imbarutso, ndetse avuga ko abantu benshi bakwiye gufata urugero rwo gukunda no gushyigikira abahanzi batanga ubutumwa bwiza. Yagaragaje ko indirimbo ze zitegura gufasha imitima y’abantu kwegera Imana, kimwe n’uko byabaye ku rugendo rwe mbere y’uko aba umuhanzi uzwi cyane.

Israel Mbonyi [Uwa kabiri uvuye ibumoso] yatangaje ko yinjiye mu muziki kubera Alexis Dusabe 

Uhereye Ibumoso: Nel Ngabo, Massamba Intore na Ishimwe Karake Clement mu birori bya Alexis Dusabe

Uhereye Ibumoso: Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), Mutesi Scovia; Umushyushyarugamba Eric Shaba ndetse n’umugore wa Alex Dusabe

Butera Knowless ari kumwe na Mariya Yohana wamamaye mu ndirimbo ‘Intsinzi’

Israel Mbonyi ari kumwe na David Bayingana uri mu bashinze B&B Kigali Fm

Alexis Dusabe yatanze umusogongero wa Album ye ya Kabiri yise ‘Amavuta y’Igiciro’ 

Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Ndayizeye Isaie [Ubanza ibumoso]

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA