Nasabaga Imana kungira icyamamare nkawe – Prosper Nkomezi kuri Israel Mbonyi wamuciriye inzira
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi yahishuye ko Israel Mbonyi ari umwe mu bantu bagizeho uruhare rukomeye mu rugendo rwe rwa muzika, ndetse ko yigeze gusaba Imana kuzamugira icyamamare nkawe.
Nkomezi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 5 Ukwakira 2025, ubwo yari yitabiriye igitaramo cyo kumurika Album ya gatanu ya Israel Mbonyi yise “Hobe”, cyabereye muri Intare Conference Arena.
Uyu muhanzi yavuze ko yahumuwe n’umuziki wa Mbonyi kuva mu 2015, bituma afata icyemezo cyo kujya mu muziki w’indirimbo zo kuramya Imana
Yagize ati “Mbonyi akiza ndabyibuka mu 2015 numvaga indirimbo ze. Icyo nari ntaratangira kuririmba, nkavuga nti Mana wagize icyo ungira nanjye nkamera nk’uyu muhungu. Nifuza kumera nkawe, nkavuga niba njyewe ntafite impano yo kuririmba, kuko nari ntaramenya ko nshobora kuba umuririmbyi, nkabwira Imana nti ungire umukinnyi, bajye bavuga ngo Mana wamugize ikintu gikomeye cyane, birampira, nkunda indirimbo ze.”
Nkomezi yavuze ko mu 2020 ubwo yakoraga mu gitaramo cya Israel Mbonyi muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ari bwo amarembo ya muzika ye yafungutse. Ati “Ni umuntu mfatiraho urugero cyane. Na mbere y’uko nkora igitaramo cyanjye cya mbere nabanje kumugisha inama…”
Kuri ubu Prosper Nkomezi aritegura kuririmba mu gitaramo cya Shiloh Choir yo muri Musanze kizabera kuri Expo Ground ku Cyumweru tariki 12 Ukwakira 2025. Shalom choir na Ntora Worship team nabo bazaririmba. Kwinjira ni ubuntu.