KNC na Mutabaruka Angéli basabye abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, by’umwihariko Israel Mbonyi, ko bagira icyo bakora muri ibi bihe bikomeye arimo.
Mutabaruka na KNC bagize bati: “Mbonyi, mugenzi wawe afite ibibazo. Si ukugutega iminsi, nta we umenya iby’ejo, nawe byakubaho. Ushobora kuzuza Intare Arena cyangwa Stade, kuki utakora igitaramo cyo gufasha Theo Bosebabireba? Umugore we ari muri mimerere ikomeye, ari kuri diyalize.”
Bongeyeho ko mu bihe byashize, Theo Bosebabireba yari umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, ku buryo iyo yageraga i Burundi abantu bapfukamaga bakamwubaha, yagera mu nkambi z’impunzi icyizere kikagaruka, asaba ko abaramyi n’abakunzi b’umuziki wa gospel bakwiriye kumusubiza, bakamwitura Ubuntu n’ineza yigeze kugaragaza, n’uko yafashije benshi binyuze mu bihangano bye.
Ibi bije nyuma y’uko ku wa 11 Ukwakira 2025, Theo Bosebabireba yifashishije YouTube Channel ye atabariza umugore we Mushimyimana Marie Chantal [Mama Eric], urwaye impyiko zikenera gukorerwa diyalize inshuro eshatu mu cyumweru.
Theo yaravuze ati: “Ndambiwe guhora nsaba. amezi icumi arashize ndwaje umuntu urembye. Nta kazi, nta biraka, nta hantu ho kuririmba. Ubu nabuze n’umukire wanyishyurira amezi abiri gusa kuri diyalize. Nubwo abantu bamfasha bakanyoherereza ibihumbi bitanu, nta cyo bimara. Nagerageje ubucuruzi, biranga.”
Uyu muhanzi yasobanuye ko mu kwezi kumwe atanga amafaranga agera kuri 1,500,000 Frw, yishyura ubuvuzi bw’umugore we kuko mituweli itaramwemerera ubufasha. Yongeye gusaba abantu kumusengera no kumufasha uko bishoboka.
KNC na Mutabaruka basabye ko Israel Mbonyi, nk’umuhanzi wa mbere ukomeye mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya Imana, yakoresha igitaramo cy’ubufasha cyangwa agafasha mu buryo bushoboka mugenzi we, “kugira ngo umugore wa Theo akomeze kubaho.”
Bashimangiye ko abahanzi ba gospel bakwiye kugaragaza urukundo rw’Imana mu bikorwa, kuko uyu munsi Theo Bosebabireba, wamaze imyaka myinshi ahumuriza abandi, ari we ukwiye guhumurizwa.