Ihuririro ry’abagabo bo mw’ Itorero rya Eglise de Pentecote des Assemblee de Dieu aux Rwanda (EPADR) riteguye umwiherero w’abagabo mu ntego yo gushimangira ko “Umugabo wubaha Imana ari isoko y’umugisha kuri benshi(Itangiriro 18:18-19).
Uyu mwiherero uzaba kuva taliki ya 19-21 Kamena 2025 ukazabera ku kicaro gikuru k’itorero rya Assemblee de Dieu giherereye i Kanombe hafi yahahoze Hotel ya La Parise Nyandungu.ukazaba kuwagatanu no kuwagatandatu kuva mu masaha ya mugitondo.
Hatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye barimo Bishop Ngabonziza Emmanuel, Rev.Dr.Antoine Rutayisire, Bishop Kabandana Clever,Bwana Mugisha Daniel,Bwana Johnson Karamuzi na Rev.Ntwarane Anastase uyoboye ihuriro ry’abaagabo kurwego rw’igihugu.
Rev.Pastor Ntwarane Anastase mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA yavuzeko intego itumye bategura uyu mwiherero nk’urwego rw’abagabo bo mw’itorero rya Assemblee de Dieu ari ukugira ngo bahagurutse umugabo kugira ngo agire umumaro murugo rwe,mw’itorero no mu gihugu mbese kubaka umuryango wishimye.

Ati :Niyo mpamvu uyu mwiherero twawuhaye intego yanditse mu gitabo cy’itangiriro 18:18 (Kuko Aburahamu atazabura guhinduka ubwoko bukomeye bw’ubunyamaboko, kandi amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha muri we) “Umugabo wubaha Imana,isoko y’umugisha kuri benshi “.
Uyu muyobozi yakomeje avugako uyu mwiherero uzahuza abagabo baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse ahamagarira n’abandi kuzitabira kuko babatumiriye abakozi b’Imana beza bo kubaha ibiganiro (Panelistes) no kubahugura mu buryo bwose kuburyo nta guhomberwa na guto kubazitabira.
Rev.Dr Antoine Rutayisire mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA ku murongo wa Telephone yahamijeko ari mu myiteguro yo kuzitabira uyu mwiherero kuko abagabo ari imbaraga z’umuryango,itorero ndetse n’igihugu.
Ati:”Tuzaba tuganira twungurana ibitekerezo kubyatuma abagabo turushaho guhagarara neza mu nshingano kandi tukabikora mu kubaha Imana kuko hari imigisha izanwa n’umugabo wubaha Imana kandi ikagenda igasendera kuri benshi nkuko tubonera urugero mw’itangiriro 18:18 uburyo Aburahamu yabereye amahanga umugisha kubwo kubaha Imana.


One Response
Ibi bintu nibyiza Cyaneeee
UMUGABO wubaha IMANA ni isoko yibintu byishiiiii ndetse hafi ya byose