Felix Muragwa ni umuramyi ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu muramyi akunzwe n’abantu benshi kubera ubuhamya bwe, indirimbo zubaka, n’uburyo atanga ubutumwa bufite imizi mu Ijambo ry’Imana asanga abaramyi bakwiriye kumenya ko abantu bakwiye guhindurwa n’imbuto babona kumuririmbyi mbere yuko bafashwa n’indirimbo zabo.
Kenshi usanga bamwe mu baririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bumva ko abantu bazahindurwa n’ubutumwa batanga mu ndirimbo gusa ntibite kukumenya ko imbuto umuntu yera nazo zikora ivugabutumwa kurusha n’indirimbo kuko kuririmba ariko abantu bagushakaho imbuto nziza bakazibura bingana no kuba icyapa kiyobora abagenzi kitava aho kiri.
Felix Murangwa aganira na IYOBOKAMANA.RW yavuzeko kimwe mu bintu bifasha umuririmbyi gushikama mu murimo w’Imana ndetse nibyo aririmba bikabanza kumufasha mbere yuko bifasha abandi aruko abitwarana no kwera imbuto zikwiriye abihannye.
Ati :” Nk’Umurambyi ndatanga ubutumwa kuri bagenzi banjye ko dukwiriye gukorera Imana mukuri no mu mwuka kandi tukayikorera tuyitinya ndetse twera imbuto zikwiriye abihannye kuko imbuto zishobora gukora ivugabutumwa gusumba n’indirimbo bityo byombi iyo bifatanije byungura cyane ubwami bw’Imana.
Felix Muragwa ni urugero rw’umuhanzi wiyemeje gukorera Imana no kuyiramya mu kuri no mu mwuka. Umuziki we utera abantu imbaraga, ukabafasha guhagarara mu kwizera, ndetse ugatuma benshi basubira ku Mana. Abaramyi n’abandi bahanzi bashobora kumwigiraho guhagarara ku kuri, guharanira ubutumwa bufite umumaro, no gukorera Imana nta kuryarya.
Amateka ye n’inzira y’umuziki:
Felix Muragwa wabaye mu Rwanda igihe kinini ariko ubu akaba atuye muri Amerika, yakuriye mu muryango wubaha Imana. Yatangiye kuririmba akiri muto mu matsinda y’abaramyi, by’umwihariko mu rusengero, aho yaherewe umwanya wo gukura mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana.
Yaje kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakomeje gukorera Imana binyuze mu muziki. Nubwo yagiye kure y’igihugu, yahagaze bwuma nk’umurinzi w’umurage w’Imana yamenyeye mu bwana bwe. Asengera muri El-Shaddai International Church muri Amerika.
Umwihariko we mu muziki wa Gospel
Ubutumwa bufite intego – Indirimbo za Murangwa zirangwa no gukomeza abantu, kubahumuriza, no kubasubiza icyizere.
Guca bugufi – Nubwo ari mu gihugu cyateye imbere kandi afite ubushobozi bwo gukora umuziki ku rwego rwo hejuru, akomeza kwitwara nk’umugaragu w’Imana wicisha bugufi.
Ijwi rirangwa n’amarangamutima – Uburyo aririmbamo butuma umuntu yumva afite aho ahuriye n’ibirimo kuvugwa.
Kuvanga imico – Azana umwimerere nyarwanda mu ndirimbo ze, ariko akabihuza n’umudiho w’umuziki mpuzamahanga.
Mu myandikire y’indirimbo ze, Felix Muragwa yibanda ku gaciro k’ubusabane n’Imana, ubwiza bw’imbabazi z’Imana, kuguma mu kuri no kwiringira Imana n’igihe byose bisa n’aho byazambye, kwihanganira ibigeragezo nk’abantu bemera Imana.
Yerekana ko ushobora gukora umuziki udahindura ubutumwa bw’ukuri kugira ngo ushake izina. Ni ikintu abaramyi bakwiriye kumwigiraho. Ibindi bamwigiraho ni ukwihangana n’icyerekezo aho akora umuziki atagamije kwamamara ahubwo agamije gufasha abantu kwegera Imana.
Ubundi butunzi yibitseho ni ugukoresha impano ku nyungu rusange ahitamo gukoresha impano ye mu gusana imitima, no kwicisha bugufi dore ko arangwa no kwitonda no guha agaciro abandi, yaba abakunzi be, abaramyi, cyangwa abamukuriye.
Mu mwaka wa 2022 ni bwo Muragwa yakoze igitaramo cya mbere yari yise “Uduhembure Live Concert” cyabaye tariki 27/08/2022 kikabera mu Mujyi wa Austin muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri icyo gitaramo cy’amateka mu muziki we yari ari kumwe na Rev. Cyungura Prosper n’abahanzi batatu bakunzwe ari bo Deborah Nyirashimwe [Diane], Eric Nkuru na Naboth Kalembire. Yari ari kumwe kandi na Abayumbe na Insense of Praise and Worship Team.
Felix Muragwa ukunzwe mu ndirimbo “Amahoro Masa” yakoranye na Diane Nyirashimwe, avuga ko mu mwaka wa 2025 ateganya gukora ibitaramo, gushyira hanze Album yanjye ya mbere ndetse no gukomeze kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Kugeza ubu uyu muramyi amaze gukora indirimbo zigera kuri eshanu harimo iyitwa Inshuti,Dushobozwa,Isohoza,Umusaraba niyitwa Amahoro Masa.



Umuramyi Felix Murangwa arakataje mu muziki wo kkuramya no guhimbaza Imana
One Response
Definitely beslieve that which you said. Your favorite
reason appeared to be on the web the simllest thing to be aware of.
I say to you, I certainly get irked while people consider worries that they plainly don’t
know about. You managed to hit the nail upon the top as well as defined out the whole thing without hzving side effect , people could take a signal.
Will likely be back to get more. Thanks http://Boyarka-inform.com/