Kwibuka 31:Prospel Nkomezi asanga Indirimbo ari kimwe mu buryo bwiza bwo gutanga ihumure

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi, yagaragaje ko ubuhanzi ari igikoresho gikomeye mu kubaka umuryango nyarwanda n’Isi muri rusange, binyuze mu gukiza, kwigisha no guhuza abantu. Avuga ko ari uburyo bwiza bwo gutanga ubutumwa bwubaka, butanga ihumure ndetse bugatuma abantu bongera kwiyumva mu bumwe n’urukundo.

Yabitangaje ku wa Gatatu tariki 9 Mata 2025, mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, aho yagarutse ku ruhare rw’ubuhanzi mu rugendo rwo gukomeza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no mu guharanira ko itazongera kubaho ukundi. 

Prosper Nkomezi yavuze ko ubuhanzi ari ururimi rusange kandi rwumvwa na buri wese, bityo bukaba bufite imbaraga zihariye mu guhindura imyumvire, gutanga ihumure no kongera kubanisha abantu nyuma y’amateka mabi banyuzemo.

Yagize ati: “Ubuhanzi ni ururimi buri wese yumva, bityo rero bufite imbaraga zidasanzwe mu gukiza, kwigisha no guhuza abantu. Iyo ukoresheje impano yawe neza, uba uri gukora umurimo wera wo kuvura imitima, kongera icyizere no gushyira abantu hamwe mu rukundo.”

Nk’umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zifite ubutumwa bwimbitse nka ‘Urarinzwe’, ‘Sinzahwema’, ‘Nzaaririmba’ n’izindi, Prosper yavuze ko abahanzi bafite inshingano ikomeye muri iki gihe Isi n’u Rwanda byibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abarenga miliyoni bishwe bazira uko baremwe.

Yavuze ko ari igihe abahanzi n’abandi bafite impano bakwiye gufata iya mbere mu gusana imitima, kwigisha urukundo, guharanira ubumwe n’ubudaheranwa no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara mu mvugo no mu bikorwa bya bamwe.

Yagize ati: “Nk’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, nashishikariza abantu gukoresha imbuga nkoranyambaga zabo bakifatanya n’igihugu mu bihe nk’ibi, gusana imitima, kwamagana ivangura, kwigisha urukundo no gusigasira amateka. Turwanye ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside ntizongere kuba ukundi.”

Yakomeje avuga ko abahanzi bafite amahirwe yihariye yo kugera ku bantu benshi biciye mu bihangano byabo, bityo bakwiye kwirinda amagambo cyangwa ibikorwa bishobora gusenya aho kubaka. Ahubwo asaba ko baharanira kuba indorerwamo y’urukundo, kwiyunga no kubaka amahoro arambye.

Prosper Nkomezi ashimangira ko igihugu cy’u Rwanda cyanyuze mu bihe bikomeye, ariko ubu kirimo kwiyubaka, bityo buri wese akwiye kugira uruhare mu gusigasira amateka no kurwanya icyatuma ayo mateka mabi agaruka. Avuga ko ubuhanzi ari umurongo mwiza ushobora kubikorerwamo neza, mu gihe bubaye bufite intego yo kunga, kwigisha no kubaka.

Ubutumwa bwa Prosper Nkomezi muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA