Kwibuka 31:Kubabarira si Intege nke ahubwo n’imbaraga:Ubutumwa bw’ihumure bwa Pastor Sereine Nterinanziza

Mu gihe u Rwanda n’Abanyarwanda batangiye ibihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994 ,abakozi b’Imana batandukanye nakomeje gutanga ubutumwa bw’ihumure ari no muri ubwo buryo Pastor Sereine Nterinanziza nawe yagennye ubutumwa abwira abantu ko Kubanarira atari intege nke ko ahubwo ari iby’imbaraga.

Pastor Sereine Nterinanziza ubu butumwa yabutambukije abunyujije mucyo yise ngo “Ijambo rikiza” aho buri gitondo agenera abantu ijambo ry’Imana binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze nka acebook maze iryo kuri iyi Taliki ya 07.Mata 2025 rihura n’uyu munsi wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 bituma atanga ubutumwa bwuje ihumure bushishikariza absntu gusaba imbabazi no kubabarirana.

Muri aya magambo uyu mushumba yagize ati:”Kubabarira si intege nke, ahubwo ni imbaraga
“Gusharira kose n’uburakari n’umujinya n’intonganya, no gutukana hamwe n’igomwa ryose bibavemo.

Mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababaririye muri Kristo. Abefeso 4:31-32.

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Abefeso 4:31–32 ni amagambo agera ku mutima w’ubwiyunge n’ukwiyubaka kw’igihugu.

Nyuma y’akababaro, igihombo n’ihungabana bidashoboka gusobanurwa, ijambo ry’Imana riduhamagarira kurekura inzika no kugera ku rwego rwo kubabarira. Mu by’ukuri kubabarira si ikimenyetso cy’intege nke cyangwa ko uwaguhemukiye yagutsinze.

Ahubwo ni igikorwa cy’ubutwari n’imbaraga zidasanzwe. Kubabarira ntibisobanura kwibagirwa amateka, ahubwo ni uguhitamo guhagarika kuba muri gereza y’urwango no kubaka ejo hazaza hashingiye ku rukundo no ku bwubahane. Iri jambo ry’Imana rihamagarira abarokotse ndetse n’igihugu muri rusange gutinyuka inzira y’ubwiyunge, tugendeye ku rugero rwiza rwa Kristo watubabariye adukunze.

Mu gihe twibuka amateka ni ukuri dukwiriye guhitamo kubaho mu bumuntu. Nitumera gutyo abanyarwanda tuzaba ubuhamya bufatika ku isi mu kuba abantu bazi kwihangana no kudaheranwa n’amakuba.

Ngubu ubutumwa bw’ihumure bwa Rev.Pastor Sereine Nterinanziza

Rev.Pastor Sereine Nterinanziza yaatanze ubutumwa bwigisha abantu gusaba imbabazi no kubabarira

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA