Buri uko umwaka utashye, mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Jehovah Jireh Choir Post CEP ULK itegura indirimbo irimo amagambo ahumuriza, asubizamo ibyiringiro kandi anashimira Imana yakomeje kubaba hafi mu rugendo rwo kwiyubaka nyuma y’icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo.
Umuyobozi w’Indirimbo muri Jehovah Jireh, Mucyo Claude , yabwiye IYOBOKAMANA ko benshi mu bo baririmbana Jenoside yabaye ari abana ariko yamara kurangira bamwe bakitakariza icyizere cy’ubuzima.

Ati “Benshi muri twe Jenoside yabaye tukiri abana, nyuma y’uko Inkotanyi ziyihagaritse, nta cyizere cyo kongera kubaho cyagaragaraga ariko Imana yagize neza. Imfubyi zarakuze, aha rero iyo turebye imirimo Imana yakoreye Abanyarwanda muri rusange n’abagize Jehovah Jireh by’umwihariko bidutera kwibuka ko iyo Mana yera, aho ababyeyi batari ikahaba ku bw’umugambi wayo mwiza kuri twe.”
Indirimbo nshya ya Jehovah Jireh Choir yayise “Umuganga w’imitima”irimo ubutumwa bwerekana uburyo umuntu afite umutima ubabaye akaba akeneye uwo yabwira akamwumva maze akaruhuka.Ubutumwa muri iyi ndirimmbo bukomeza bugaragaza undi muntu waje ahumuriza ununyamibabaro amubwira ati :” Ndakumva ngaho komeza umbwire umutima wanjye wagukiye kukumva”.
Ati “Turirimba tuubwira Imana ngo itanjye ubuzima yumve abana bayo bafite imitima ishenjaguwe.Aha turaterura tukaririmba tuti:” Mana yo mu ijuru ushobora byose, tanga ubuzima, mu mitima ishenjaguwe,Wumve abana bawe Data, bahumurizwe n’ineza yawe yuje urukundo rudashyira “.
Iyi ndirimbo Korali Jehovah Jileh yise ngo “Umuganga w’imitima”ig8zwe naya magambo yuje ihumure no gusaba Imana gukomeza komera imitima y’Abanyarwanda .
Ngaya amagambo ayigize:
Umutima wanjye urababaye nkeneye uwanyumva nkamubwira ibiri mu mutima wanjye akanyumva nkaruhuka.Ndibuka cya gihe nari mw’icuraburindi urupfu runzengurutse impande zose.Amarira n’imiborogo by’abana n’ababyeyi twari kumwe bicwaga ndeba.
Ndakumva ngaho komeza umbwire umutima wanjye wagukiye kukumva; Ndakumva ngaho komeza umbwire ayo mateka mabi ntazasubire ukundi.Warababaye bikomeye amateka yawe yari mabi humura Yesu abereyeho kuguhoza.
Mana yo mu ijuru ushobora byose, tanga ubuzima, mu mitima ishenjaguwe/2 Wumve abana bawe Data, bahumurizwe n’ineza yawe yuje urukundo rudashyira.
Uwiteka ni wowe muganga w’imitima icitse intege womoye ibikomere by’imitima, warambuye ikiganza cyawe gikiza, utumara umubabaro uturemera ubuzima bushya.
Imirasire y’umucyo yaje kuturasira umw’ijima uherako urahunga.Twahindutse abagabura b’Amahoro Mu mahanga yose twahindutse urumuri.Sinamenya umubare w’impfu nasimbutse, wazigamye ubuzima bwanjye maze mbaho.
REBA IYI NDIRIMBO HANO:
