Umuyobozi mukuru w’umuryango wa Authentic Word Ministries ubarizwamo itorero rya Zion Temple Celebration Center ku Isi akaba n’umushumbamukuruwaryo,Apostle Dr. Paul Gitwaza yifatanyije n’abanyarwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,atanga ubutumwa bw’isanamitima.
Mu butumwa yanyuhjijhe ku mbuga nkoranyambaga nko kurukuta rwa Intagram,Facebook, X , yakomeje benshi bamukurikira ndetse n’abanyarwanda muri rusange igihe hibukwa izi nzirakarengane zavukijwe ubuzima.

Muri aya magambo uyu mushumba yateruye agira ati: Shalom, Amahoro n’Ihumure by’Imana Data bibane natwe Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwib9uka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Jye n’umuryango wanjye hamwe n’umuryango mugari wa AWM/ZTCC twifatanije n’abanyarwanda aho bari hose tuzirikana abacu batuvuyemo.
Kuri iyi nshuro ya 31 Imana ikomeze imitima y’abanyarwanda bose dufata mu mugongo imfubyi, abapfakazi n’abandi bose babuze ababo.
Uwiteka ahoze imitima ibabaye kandi icitse intege muri ibi bihe, kandi mbasabira gukomera kuva k’Uwiteka. Habwa ihumure riva ku Mana. Wowe wakomeretse, wababajwe n’ibyo waciyemo, wowe wasigaranye ubumuga, wowe ufite inkovu zihora zikwibutsa ibyo waciyemo, Uwiteka agukomeze, agufashe ugere ku rwego rwo timguhumuriza n’abandi barimo baca mubikomeye .
«Ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo. Hashimwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, ari na yo Data wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana,» 2 Abakorinto 1:2-4
Menya ko ibyo byose Imana izabikuramo ibyiza n’ubuhamya buhambaye buzagirira benshi umumaro .
«Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye,» Abaroma 8:28
Wibuke ko ushobozwa byose na Kristo uguha imbaraga muri byose.
«Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.» Abafilipi 4:13
Uhoraho yongere intege mu buzima bwawe kuko umuremyi wawe arakuzi kandi aravuga ngo Baho Komera, Habwa ibyiringiro bizima by’ejo hazaza hawe .
«‘Nuko nkunyuzeho mbona wigaragura mu ivata ryawe ndakubwira nti “Nubwo uri mu ivata ryawe ubeho.” Ni ukuri narakubwiye nti “Nubwo uri mu ivata ryawe ubeho.”»
Ezekeiyeli 16:6
Komeza uhange Imana yawe amaso, haranira kwiyubaka no kwiteza imbere, ejo hawe hari ibyiringiro. Ubumwe n’ubwiyunge n’urukundo ubigire intego y’ubuzima bwawe.
Mukomere, mukomeza kwiyubaka.



Intumwa y’Imana Apostle Dr.Paul Gitwaza yabaye mu bambere batanze ubutumwa bw’Ihumure ku banyarwanda mu Kwibuka 31
KURIKIRA ISEZERANO RY’UMUNSI RYUYU MUNSI: