Kwibuka 31 :Twariyubatse abari bato twuzuwe n’ituze mu mitima-Indirimbo yashyizwe hanze na Madame Mushimiyimana Claire

Umuhanzi Mushimiyimana Claire yashyize hanze indirimbo yise ”Turi kumwe” yiganjemo ubutumwa bwo guhumuriza abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Iyi ndirimbo itangira igira iti”Ubwoba bwarashize, agahinda nako ntako. Twariyubatse abari abato twarakuze ituze ritwuzuye imitima”

Inyikirizo yiyi ndirimbo ikomeza igira iti Inkovu y’umutima ikira ikiva, nubwo ntuje sinibagirwa ijoro ryanze gucya, wowe warokotse komera, uwakurokoye wenda gupfa iyo ngabo yitanze turi kumwe”.

Mu gusoza muri iyi ndirimbo asoza yibutsa abantu ko guhakana Jenoside, ari ugushavuza imitima yabayirokotse, ndetse ko ari no kuroga abato.

Mushimiyimana Claire uvuka mu Murenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge aho bakunze kwita Mont.Kigali,ariko kuri akaba abarizwa muri USA muri Leta ya Taxas mu Mujyi wa Fort Worth, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, yabaye afite imyaka ibiri (2).

Mushimiyimana Claire wari muto mu gihe cya Genocide yarakuze none ari gutanga ubutumwa bw’ihumure

Mu kiganiro yahaye iyobokamana.rw, yavuze nyuma yo gutangira urugendo rwo kwiyubaka bikaza no gukunda, ariyo mpamvu yahisemo gukora indirimbo y’ihumure yise ”Turikumwe” aho yaragamije gutanga ubutumwa bw’ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yakomeje avuga ko avuka mu muryango w’abantu benshi aho 80 baje kwicwa. Ati “Jenoside yatwaye umuryango wanjye mugari barenga mirongo inani (80), harimo Papa wanjye, Musaza wanjye Mukuru, ba data wacu, ba shangazi,ba marume, ba mama wacu, ba sogokuru bo kwa papa no kwa mama.”

Iyo tubabaze barenga mirongo Inani kubera ko abenshi barazimye. Nyuma ya Jenoside byari bibi cyane kuko amazu bari barasenye n’imitungo batwaye kongera kwiyubaka byaragoranye kuko twari dusigaye umukuru waruturimo yarafite imyaka icumi.

Mama twari dusigaranye yari yaragize ikibazo mu kuboko kubera icumu bari bamujombyemo,gusa Imana ntijyibura ukwibigenza ubuzima bwaje kuboneka turiga turarangiza mama FARG iramuvuza arakira,natwe turakura turahiga nkabandi biza gukunda.

Mushimiyimana Claire yasoje ashimira igihugu cy’u Rwanda cyabatekerejeho kikishyurira imfubyi kikita no kubapfakazi,tukaba ubu turi mu mahoro, ndetse hakabaho gahunda yo gusaba imbabazi no kuzitanga ubu tukaba twese turi abanya Rwanda. Ubu turakataje mw’iterambere kandi intero n’imwe yo kwibuka twiyubaka.

By’umwihariko uyu mubyeyi afite Yuoutube Chhanel yitwa Claire and Gedeon Family atangiraho ibitekerezo byubaka kuburyo ushaka kujya ufashwa n’ibitekerezo bye wakwiyandikisha(Subscribe) kugirango utazajya ucikwa nibyo ashyizeho byose doreko afite gahunda ndende mu bijyanye no kuririmba n’ubundi buhanzi butandukanye.

Reba indirimbo”Turi kumwe” ya Mushimiyimana Claire:

Abari batoya barakuze ubu baratanga ihumure

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA