Nkuko asanzwe abikora mu ntangiriro za buri kwezi umuyobozi mukuru w’umuryango wa Authentic Word Ministries ubarizwamo itorero rya Zion Temple Celebration Center ku Isi akaba n’umushumba mukuru waryo,Apostle Dr Paul Gitwaza, yifurije abantu kuzagira ukwezi kwiza, bakazagera kure heza hashoboka, ndetse bakayorwa na kristo muri byose.
Mu magambo yagize ati”Kaze mu kwezi kwa cumi, ukwezi ko guhuzwa nuwo Imana yaguteguriye mu buzima bwawe, mu mishinga yawe, mu kazi kawe, mu rusengero rwawe, mugihugu cyawe. Uwo azaba ari umuntu uzaba ari uw’umumaro mwinshi ku buzima bwawe”.
Uyu mushumba yasoje yifuriza abantu kuzagira ukwezi kwiza kuruta uko bavuyemo, ndetse yifuriza abantu kuzagera kure heza hashoboka.
yasoje agira ati”Muzabashishwe na Kristo muri byose”.
Umva amagambo yose Ap.Paul Gitwaza yifuriza abantu kuzagira ukwezi kwiza: