Kuramya Imana ni iki ?: Sobanukirwa kuramya Imana hamwe na Ev.Felix Harelimana

Mu kuramya Imana no kuyihimbaza harimo imbaraga, kubera ko iyo turamya Imana tuba dusenga.

kuramya Imana ubundi ni ubuzima bwa buri munsi ducamo, ahubwo hakaba hari uburyo bwinshi bwo kuramya Imana.

Ushobora kuramya Imana urimo ugenda mu nzira, ugenda witegereza ibyo Imana yaremye bikagutera kuramya Imana.

Ushobora kuramya Imana uri mu kazi kawe ka buri munsi. Hari abantu benshi bajya bakora akazi kabo bivovota kandi nyamara baranagasengeye, ariko ntago byari bikwiye ku mukristo ahubwo akazi ukora niyo kaba katakunyuze ujye ugakora uramya Imana, uyishimire ko unagafite kuko hari abandi bataba banagafite.

Ushobora kuba ufite ibintu byinshi byakuboshye, ariko watangira kubaho ubuzima buramya Imana ukabohoka, nkuko Bibiliya ibigaragaza ko Pawulo na Sila bari mu nzu yimbohe batangiye kuramya Imana iminyururu igacika.

Ndakwifuriza gutangira kubaho ubuzima buramya Imana mu bikorwa byawe bya buri munsi.

Ev.Felix Harelimana ni umwigisha w’ijambo ry’Imana, akaba n’umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana, aho ibyo byose abikorera mu gihugu cy’ubufaransa mu mujyi wa Strasbourg, ariko inyigisho ze n’indirimbo ze akaba anabicisha ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Reba indirimbo ya Felix Harelimana yise”Birashoboka”.

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA