Kugeza nubu iracyashakishwa: Byinshi ku isanduku y’isezerano yaburiwe irengero

Kugeza nubu iracyashakishwa: Byinshi ku isanduku y’isezerano yaburiwe irengero

Kubasomye Bibiliya, cyane cyane igitabo cyo “Kuva” kigaragara mu isezerano rya kera bazi inkuru ivuga ku Bisirayeli bava mu misiri, aho bimwe mu byingenzi bari bafite harimo n’isanduku y’isezerano yari irimo ibintu bitandukanye.

Isanduku y’Isezerano (cyangwa Isanduku y’Imana) yari ikintu cyera cyane mu mateka y’Abisirayeli,aho kivugwa kenshi muri Bibiliya. Yari isanduku yakozwe mu giti cya akasiya (acacia wood), isizwe zahabu imbere n’inyuma, ikagira igisenge cyitwa intebe y’imbabazi (mercy seat), aho Imana yavuganiraga n’abayobozi b’Abisirayeli.

Bibiliya igaragaza ko iyo sanduku yari irimo ibintu bitandukanye, birimo amategeko cumi yanditswe ku bisate by’amabuye yahawe Mose ku musozi Sinai, inkono irimo manu ndetse n’inkoni ya Aroni.

Kubera amateka yuko Abisirayeli bagiye bimuka cyane, bitewe n’intambara bagiye bahura nazo zitandukanye, bagiye batakaza n’ibintu byinshi, aho Kimwe mu byaburiwe irengero kugeza nubu harimo iyo sanduku y’isezerano.

Mu gihe cy’ubusahuzi bw’i Yerusalemu mu mwaka wa 586 Mbere ya Yesu, havugwa uburyo Abanyababuloni bateye Yerusalemu, barayisenya, batwara ibintu byinshi by’agaciro byari mu rusengero.

Isanduku y’Isezerano ntabwo yongeye kuvugwa nyuma y’icyo gihe mu buryo bweruye, aho benshi bakeka ko yashimuswe, yasenywe, cyangwa yahishwe mbere y’uko Babuloni itera.

Igitabo cya 2 Maccabees 2:4–8 (mu bitabo byitwaga Apocrypha) kivuga ko Yeremiya umuhanuzi yayihishe mu mpinga y’umusozi aho Mose yarebeye igihugu cy’Isezerano aho bikekwa kko ari ku musozi Nebo muri Jordaniya y’ubu.

Yeremiya yabwiye abantu ko nta muntu uzongera kuyibona kugeza igihe Imana izagarurira abantu bayo.

ozindi nyandiko zamateka zivuga ko Hari insengero zikomeye cyane i Axum muri Ethiopia bavuga ko zifite Isanduku.

Abanya Etiyopiya bemera ko umwami Salomo yayihaye umwana we Meneliki I, yabyaranye n’ umwamikazi wa Sheba.

Abandi batekereza ko iyo sanduku yahishwe munsi y’i Yerusalemu, ahantu hatari hamenyekana, gusa abahanga mu bisigaramatongo bakomeje gushakisha iyi sanduku, dore ko bivugwa ko inariho zahabu yagaciro kenshi.

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA