Korali Impanda yo mw’itorero rya ADEPR Gikondo-Sgeem ,ikaba imwe mu zifite izina rikomeye mu Rwanda, yateguye igiterane cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 imaze ishinzwe.
Iyi Korali yatangiranye abaririmbyi 15 batangira ari itsinda rito ry’abantu baririmbiraga mu cyumba cy’amasengesho cyasengeraga aho SGEEM.Ni Korali yashinzwe nyuma y’umwaka umwe u Rwanda ruvuye muri Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994 bivuzeko u Rwanda rwari mu gahinda kenshi, abantu bafite ibikomere bikomeye ku mutima n’ imibereho itifashe neza.
Mu rwego rwo gushimira Imana imirimo myiza yabakoreye n’iyo yabashoboje gukora ndetse n’uburinzi bwayo no kwaguka ku murimo w’Imana muribo,bateguye ibiroli byo kwizihiza isanukuru y’imyaka 30 y’ivugabutumwa ni muri ubwo buryo Korali Impanda yateguye iminsi 4 y’ibitaramo by’indirimbo, ubuhamya n’ Ijambo ryi Imana bizibanda ku mateka n’imibereho ya Korali.
Ibyo bitaramo bikaba byariswe “Impanda Edot concert”, bizaba kuva kuwa 21–24 Kanama 2025, akaba ari igiterane gifite insanganyamatsiko iboneka muri Yohana 15:27: Kandi namwe muzampamya, kuko uhereye mbere na mbere mwari kumwe nanjye.
Ku munsi wa gatatu wibyo biterane, hazaba igikorwa cyo gufata amajwi n’amashusho by’indirimbo za Korali Impanda kugirango abakunzi bazo batari hafi babashe kuzibona, bahemburwe nazo ndetse zigere no kubandi bagikeneye ubutumwa bwiza.
Umunsi usoza icyo cyumweru uzasozwa n’igitaramo cy’ivugabutumwa cyiswe “EDOT CONCERT”, aho indirimbo, ubuhamya n’ijambo ry’Imana bizahuzwa n’amateka ya Korali no guha Imana icyubahiro.
Izina rya “Edot” Korali Impanda bitiriye iki giterane ni ijambo ry’Igiheburayo risobanura “Ubuhamya”. Ni ijambo rifite uburemere bw’ivugabutumwa, ryerekana igisobanuro cy’uko buri wese agomba gutanga ubuhamya ku byamubereyeho n’uko yabonye Imana mu rugendo.

Korali Impanda yizihiza Imyaka 30 imaze ibonye izuba amateka yayo ni ayahe ? Ni ibiki izana yishimira yakoreshejwe n’Imana ?
Korali Impanda ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR, ururembo rw’umujyi wa Kigali ,muri Paruwasi ya Gatenga mw’itorero rya Gikondo-Sgeem yatangiye mu mwaka wa 1995, hashize umwaka umwe Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, u Rwanda rwari mu gahinda kenshi, abantu bafite ibikomere bikomeye ku mutima n’ imibereho itifashe neza.
Ni muri urwo rwego mu Itorero rya Pentekote mu Rwanda – SGEEM, hatangiye itsinda rito ry’abantu 15 baririmbiraga mu cyumba cy’amasengesho cyasengeraga aho SGEEM maze nyuma iryo tsinda riza kwitwa korali Impanda, bivuga ijwi rirangurura ribwira abantu kwihana bakava mu byaha, bafite umutima wo gusana, gukomeza no kubyutsa ibyiringiro binyuze mu ndirimbo n’ ijambo ry’Imana.
Abatangije Korali Impanda bayishinze bafite intego yo Kuba igikoresho cy’Imana mu guhamagarira abantu kwakira agakiza, gukizwa no kugenderera mu mucyo.
Izina “Impanda” rifite ubusobanuro bwinshi twavuga nko kuburira, guhamagara, wibutsa, kandi ushyira abantu ku murongo. Bahereye ku ndirimbo zisanzwe zanditse mu bitabo by’indirimbo bikoreshwa mu itorero ADEPR hayuma bagenda bandika izindi zivuga ubutumwa zishingiye kuri Bibiriya, bakoresha amajwi n’umutima ukunze bigaherekezwa n’amasengesho menshi bigatuma ubutumwa bukora ku mitima ya benshi ndetse bituma korali igira abakunzi benshi kugeza nubu.
Korali Impanda yagiye ikura mu mubare, mu bushobozi, no mu buryo bwo gukorera Imana. Ubu imaze kuririmbamo abarenga 300 mu bihe bitandukanye ubu kand ifite abaririmbyi barenga 146 muri iki gihe.
Haba abatuye kure y’aho ikorera, abagiye kuba mu mahanga, ndetse n’abashoje urugendo rwabo mu isi, bose bagize uruhare rukomeye mu gutuma Impanda iba korali iriyo uyu munsi.
Korali Impanda nimwe muzifite ndirimbo nziza zamamaye kandi zakoze ivugabutumwa rikomeye:
Indirimbo za Korali Impanda ni ubutumwa buvugwa mu buryo bwimiririmbire inogeye ugutwi kandi zitanga ubutumwa buhamagara abazumva kuza kuri Yesu Christo kandi zandikwa zivuye ku butumwa bw’ijambo ry’Imana.
Korali Impanda yakoze indirimbo nyinshi zanditswe n’abaririmbyi bayo, bamwe bakagira impano yihariye yo kwandika no gucuranga mu buryo buramya Imana bigatuma zinyura abantu benshi mu biterane, mu nsengero, mu bigo by’amashuri, no mu ngo, bamwe bazumva bagakizwa, abandi bagakomera mu kwizera, abandi bakava mu bwigunge.
Kurubu korali Impanda ifite imizingo itatu y’indirimbo z’amajwi n’ebyiri z’amajwi n’amashusho.
Korali Impanda muri iyi myaka 30 yakozemo ingendo w’ivugabutumwa hirya no hino:
Korali Impanda yakoze ingendo z’ivugabutumwa Bwiza ahantu henshi mu gihugu cy’u Rwanda ivuga ubutumwa bwiza haba ku butumire bwandi makorari cyangwa ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR ndetse n’ubuyobozi bwite bwa Leta.
Muri izo ngendo twavuga:
- Urugendo rw’ivugabutumwa mu kirwa cya Nasho mu Karere ka Kirehe muri 2014
- Urugendo rw’ivugabutumwa mu kirwa cya Nkombo muri 2023
- Urugendo rw’ivugabutumwa mu igororero rya Mageragere
Korali Impanda kandi yakoze Ivugabutumwa ngiro ahantu hatandukanye mu gihugu, twavuga:
Kuzana umuriro w’amashanyarazi mu mudugudu w’abana b’imfubyi mu murenge wa Kinyinya,Gusana urusengero mu itorero rya Rushubi mu Rurembo rwa Muhoza,gufasha amakorari atandukanye mu bikorwa byo kugura ibikoresho byamuzika n’ibindi.
ibijyanye n’abatumirwa yaba amakorali n’abavugabutumwa bazafatanya na Korali Impanda tuzabigarukaho mu nkuru zikurikira.


REBA IMWE MU NDIRIMBO ZA KORALI IMPANDA: