Korali Impanda ikomeje igiterane cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30-Naioth Choir na Worship Team y’i Nyarugenge zahacanye umucyo kuri uyu wa gatandatu (Amafoto)

Amasaha arabarirwa ku ntoki ibiroli bikomeye Korali Impanda yo mu Itorero rya ADEPR Gikondo Segeem ikizihiza isabukuru y’imyaka 30 ikaba ikomeje kuba mu giterane yateguye aho bari gutaramana n’izindi Korali ndetse kuri uyu wa gatandatu taliki ya 24 Kanama 2025 Korali Naioth n’itsinda ryo kuramya Imana ryo kuri ADEPR i Nyarugenge zataramiye abakirisitu zibashyira mu bihe byiza byo kuramya no guhimbaza Imana .

Iki giterane kiswe cyiswe “Edot Concert & 30 Years Anniversary” cyatangiye kuva ku wa 21 kikazasozwa ejo ku cyumweru taliki ya 24 Kanama 2025, kuri ADEPR SGEEM hizihizwa isabukuru y’imyaka 30 korali Impanda imaze mu murimo w’Imana aho mu minsi itandukanye y’iki giterane kiba ku masaha y’umugoroba kitabiriwe na korali zirimo Hermon,Goshen ,Bethifage,Maendereo na Worship Team ya ADEPR Nyarugenge na Naioth Choir zataramye kuri uyu wa gatandatu ndetse ku munsi w’ejo Korali Impanda ikaba izafatikanya na Korali Jehovah Jireh Post Cepiens ULK .

Iki giterane kandi mu minsi yacyo yose cyabwirijemo abakozi b’Imana batandukanye barangajwe imbere na Rev.Pastor Ndayizeye Isaie umushumba mukuru w’itorero rya ADEPR wagifunguye kumugaragaro kuwa 21 aho yabwiye abakirisitu ko ibiterane nkibi bituma abanyetorero baba mu bihe byiza by’ububyutse kandi ko kuririmbira Imana ari imwe mu nkingi ikomeye itorero ryubakiyeho kuburyo batabura gushyigikira ama Korali mu bikorwa nkibi.

Mubandi bavugabutumwa babwirije muri iki giterane barimo Rev.Pastor Mutware Binyonyo,Pastor Rudasingwa Jean Claude,Pastor Rurangwa Valentin, Pastor Uwimana Claude,Pastor Bwate David na Pastor Hortense Mazimpaka bose bagendera mu ntego yiki giterane yanditse muri Yohani 15:27(Kandi namwe muzampamya, kuko uhereye mbere na mbere mwari kumwe nanjye.)

Korali Naioth ya ADEPR Gikondo Segeem niyo yabimburiye izindi kuri uyu wa gatandatu ,mu ndirimbo 3 yashyize abantu mu bihe byiza byo guhumurizwa n’iImana no kuvuga imbaraga ziva mu mirimo y’amaboko byayo.

Hakurikiyeho Worship Team ya ADEPR Nyarugenge imwe mu matsinda azwiho ubuhanga bukomeye mu kuririmba yataramiye abantu ihereye ku ndirimbo ya 90 mugakiza (Ayi Mana y’ukuri komeza kunyobora)ndetse n’izindi zitandukanye ,iri tsinda ryashyize abantu mu mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana iteraniro ryose rifatanya nabo guha Imana icyubahiro cyayo.

Hakurikiyeho Korali Impanda ya ADEPR GIKONDO-SGEEM nyiri gutegura igiterane ,mu mwambaro mwiza,mu gucuranga neza n’amajwi meza kandi buziye ubwiza bw’Imana iyi Korali yatambukanye umucyo muri iki giterane kuri uyu wa gatandatu.

Mbere yo kuririmba babanje guhamagara Pastor Charles wayoboye Korali Impanda bwa mbere aho mw’ijambo yagejeje kubitabiriye iki giterane yavuzeko Korali Impanda yavukiye mu mihigo kuko mu mwaka w’i 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi abantu benshi bahize ko Imana nibarinda bazayikorera maze nyuma gato ya Genocide mu mwaka w’i 1995 abasigaye nibwo batangiye guhigura Korali Impanda ivuka ityo .

Ati:”Twatangiriye mu cyumba cy’amasengesho turi abantu 15 maze abakirisitu bariyongera baza gushinga ihema hanze bakomeza kubwiriza ubutumwa bwiza aho Korali Impanda yatangiye iririmba indirimbo nkiya 45 n’inzindi zirimo n’izandi makorali baza kugera ho batangira bahimba izabo.

Pastor Charles yavuzeko muri iyo myaka yabaye Perezida wa Korali,aba Umutoza aba n’umubitsi maze itorero riza kubaha umudugudu ari nako ya Korali ihabwa izina rya Korali Impanda yari yubakiye ku nkingi yo gusenga banatangira ivugabutumwa hirya no hino muri Kigali ndetse bakanakora imirimo y’amaboko irimo guhingira abantu no kububakira barangiza bakababwiriza ubutumwa bwiza.

Pastor Charles yakomeje avugako Korali Impanda yashyiriweho kurangurura ngo ibwire abantu ubutumwa bwiza ,ibabwire ko Yesu agira neza ariko inababwire ko satani nawe ari umurezi wacu uhora azerera ashaka abo aconcomera bityo buri wese ko akwiriye gucunga izamu rye.

Nyuma yiri jambo Korali Impanda yafashe umwanya uhagije wo gutaramira abakirisitu bitabiriye iki giterane cyabo bahera ku ndirimbo yo kubwira absntu umumaro n’inshingano z’umwuka wera,Bakurikizaho ivuga ko ibyirato by’abakirisitu ari umusaraba wa Yesu wemeye gupfa urupfu rubi areba imibabaro yose azanyuramo ariko aremera ayicamo ngo aducungure none ubu tugenda twemye.

Korali Impanda yakomeje gutarama iririmba indirimbo zitandukanye yaba inshya ndetse n’izindi imenyereweho zose zanyuze imitima y’abitabiriye iki giterane.

Nyuma y’indirimbo za Korlai Impanda hakurikiyeho umwanya w’Imana ry’Imana ryabwirijwe na Pastor Binyonyo Mutware Jeremie umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gasave wasomye ijambo ry’Imana muri Yohana 16:26-27(Umufasha naza, uwo nzaboherereza ava kuri Data, ari we Mwuka w’ukuri ukomoka kuri Data, azampamya.Kandi namwe muzampamya, kuko uhereye mbere na mbere mwari kumwe nanjye).

Pastor Binyonyo Mutware Jeremie yabwiye abakiristu ko uburyo bwo guhamya Yesu icyambere aruko ingeso zacu zisa n’amagambo Yesu yavuze kamdi ko ntamuntu wahamya Yesu atamuzi bityo ko umuntu weseakwiriye kugiti cye guharanira kumenya Yesu no kumuspbanukirwa kuko ntawamuhamya atabanje kumumenya.

Ati:”Uyu munsi ndagira ngo mbabwireko nubwo abantu batahamya Imana ariko ibyo ikora byonyine biramuhamya.

Uyu mushumba mu butumwa rusanjye yatanze kuri uyu wa gatandatu yashishikarije abantu guhamisha Yesu imirimo n’imbuto bera aho yabasabye kwerekanisha agakiza kabo imirimo kuko indirimbo n’ibitabo,amasengesho n’ibitambaro n’amakanzu maremare tutabirusha abafarisayo bo mumiryango yabatubanjirije kuko bavugaga ko bakijijwe nyamara imitima ikaba kure yibyo bavuga.

Korali Impanda nyuma y’umwigisha w’ijambo ry’Imana yagarutse gutaramira abantu ari nako ifata amashusho y’indirimbo zayo mu buryo bugezweho bwa Live Recoding ihera ku ndirimbo ishimangira uburyo imbaraga z’Imana zikora ibikomeye zigahindura ibishoboka ibitashobokaga imbere y’abana b’abantu

Ku munsi w’ejo wo kwizihiza isabukuru yimyaka 30 Korali Impanda imaze ibonye izuba izataramana na Korali Jehovah Jileh Post Cepiens ULK mu gihe umwigisha w’ijambo ry’Imana azaba ari Pastor Hortense Mazimpaka uyu muhango ukazayoborwa na Pastor Bwate David usigaye ayobora kuri ADEPR Gatenga ariko warumaze igihe akorera umurimo w’Imana aha kuri ADEPR Gikondo-Sgeem.

REBA AMAFOTO YARANZE IKI GITERANE KUWAGATANDATU:

Korali Naioth ya ADEPR GIKONDO-SGEEM yanyuze bikomeye imitima y’abitabiriye iki giterane uyu munsi itambukana ishema n’isheja muri Edot Concert &30 Years Universally

Worship Team ya ADEPR Nyarugenge yanyuze bikomeye imitima y’abitabiriye iki giterane uyu munsi yinjiza abantu mu mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwuzuye
Korali Impanda yanyuze imitima y’abakirisitu kuri uyu wa gatandatu ari nako bafataga amashusho y’indirimbo zabo(Live Recoding) abantu bataha banyotewe n’umunsi w’ibiroli nyirizina ejo ku cyumweru
Abakirisitu bafatanije na Korali Impanda guhimbaza Imana aho wabonaga bose buzuye akanyamuneza
Aba bigisha bose naya makorali byaririmbye muri iki giterane usibye Korali Jehovah Jileh Post Cepiens ULK na Pastor Hortense Mazimpaka bazakora ku munsi w’ejo ku cyumweru

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA