Korali Horebu ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Kimihurura yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Yesu Niwe Zina’, ikubiyemo ubutumwa bukomeye bushimangira ko izina rya Yesu ari ubuzima ku baryizera, kuko ritanga amahoro.
Iyi ndirimbo yamaze kugera ahagaragara ikomeje kwakirwa neza n’abakunzi ba Horebu Choir, ndetse n’abandi bakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ni indirimbo nziza ihamya ko izina rya Yesu ritanga ubuzima ku baryizera.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, umuyobozi wa korali Horebu, Batamuriza Consolee, yavuze ko iyi ndirimbo ishingiye ku buhamya bw’ibitangaza bagiye babona mu buzima bwabo nk’abaririmbyi. Yagize ati: “Nka choir Horebu, turi ibihamya by’ibitangaza izina rya Yesu rikora mu buzima bwacu, haba mu bugingo ndetse no ku mubiri. Ibyo byose ni ho inganzo yo guhanga ituruka.”
Batamuriza yakomeje avuga ko bafite imishinga myinshi bari gukoraho muri uyu mwaka, igamije gukomeza kuzamura umurimo w’Imana. Muri iyi mishinga harimo gusohora izindi ndirimbo ziri gutunganywa muri studio, ndetse n’imyiteguro y’igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana bise ‘Urukundo rw’Imana Live Recording – Season Two’, biteganyijwe ko kizaba mu mpera z’uyu mwaka. Yagize ati: “Twatangiye imyiteguro ya ‘Urukundo rw’Imana Live Recording – Season Two’. Turi kuyiteganya mu mpera z’uyu mwaka.”
Korali Horebu yashimiye abakunzi bayo badahwema kugaragaza urukundo n’ubufatanye mu bikorwa byabo, babasaba gukomeza kuba hafi yabo, cyane cyane babasura ku mbuga nkoranyambaga bakoresha.
Ati: “Turabashimiye uko bakira ibikorwa byacu. Umurimo uracyari mugari, bakomeze badushyigikire ndetse byisumbuyeho; basura imbuga nkoranyambaga zacu: YouTube, Instagram, Facebook ndetse na TikTok. Turabakunda cyane.”
Korali Horebu isaba buri wese kuyumva no kuyisangiza abandi kugira ngo ubutumwa buyirimo bugere kure, no gukomeza kubashyigikira mu buryo bwose mu rwego rwo gukomeza kwagura ubwami bw’Imana.
Iyi korali yavutse mu 1988, ivukira mu muryango w’umuririmbyi umwe wo muri iyi Korali. Icyo gihe iyi Korali yari igizwe n’ababyeyi n’abana, ariko nyuma yaje kwaguka. Mu bikorwa byunganira ivugabutumwa mu ndirimbo, iyi Korali ikora ibikorwa bitandukanye by’urukundo birimo gufasha abatishoboye ihereye ku baririmbyi bayo, kandi igashyingira abakoze ubukwe mu buryo bwiza, ndetse igatanga mituweli ku batazifite.

Horebu Choir ADEPR Kimihurura bakoze mu nganzo bahamya ibitangaza izina rya Yesu rikora mu buzima bw’uryizera

Bageze kure imyiteguro y’igitaramo bateganya gukora mu mpera z’uyu mwaka
Reba hano indirimbo nshya ya Horebu Choir ADEPR Kimihurura bise “Yesu Niwe Zina”