Korali Horebu ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR Kimihurura bakomeje imtego yo kugeza ubutumwa bwiza kure binyuze mu ndirimbo zabo aho nyuma y’izindi nyinshi ubu basohoye iyo bise ngo “Uwari Ikivume” bongera gushimangira imbabazi z’Imana.
Korali Horebu yo mu itorero ADEPR Kimihurura yashyize hanze indirimbo nshya yise “Uwari Ikivume”, ubutumwa bwuzuye ibyiringiro n’ihumure ku bantu bose banyuze mu buzima bubi ariko bagahindurwa n’urukundo rw’Imana.
Mu magambo yayo yuzuye ubuhamya, iyi ndirimbo ivuga ku muntu wigeze kuba ikivume, umugome, ndetse umunyabyaha mubi, ariko akaza kubabarirwa n’Imana. Uyu muntu avuga ko yahinduriwe izina, ubu akaba ari umwana w’Imana, yambitswe umwambaro w’agakiza kandi agasigwa amavuta y’Umwuka Wera.
Ubu n’ubutumwa bwiza kubantu bose cyane cyane buhamagarira abari kure y’Imana aho baririmba bagira bati: Uwari ikivume, uwari umugome, uwari umunyabyaha mubi narababariwe. Nahinduriwe izina ubu nd’umwana w’Imana. Yasanze nigaragura mu ivata ry’ibyaha arambwira ati ‘Baho,’ ubundiho nd’umwana w’Imana.
Iyi ndirimbo ifite intego yo kwibutsa abantu ko Imana itajya ireka umuntu uwo ari we wese, ko ifite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bw’uwari yaracitse intege cyangwa wari wariyanduje mu byaha bikomeye.
Korali Horebu izwiho gukoreshwa n’umwuka w’Imana mu kuvuga ubutumwa bwiza, iyi ndirimbo yabo nshya yaje ishimangira umurongo wabo wo guhamya agakiza k’Imana no gutanga icyizere ku bantu bose.
Mu gusoza indirimbo, baririmba bashimira Yesu ku mpuhwe yagiriye umuntu, bavuga bati:
Yangiriye impuhwe nyinshi arambabarira, anyambika umwambaro w’agakiza, ansiga amavuta y’Umwuka Wera, nabishimirwe yarakoze Yesu.
Abakunzi ba Horebu Choir n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana muri rusange, bakiriye iyi ndirimbo nk’impano y’agaciro, bakayifatiramo nk’isengesho ndetse n’ubutumwa bwo gushimira Imana ku mbabazi n’urukundo rwayo rutagira umupaka.
REBA IYI NDIRIMBO KURI YOUTUBE CHANEL YABO:



