Korali Faradja yongeye gukumbuza ijuru abizera mu ndirimbo bashyize hanze y’amashusho yitwa “MFITE IBYIRINGIRO”. Iyi ndirimbo irimo amagambo yibanda ku byishimo bizaba mu ijuru, ihumuriza itorero kandi ikanasubizamo imbaraga ko imirimo myiza dukora tuzayihemberwa.
Amashusho y’iyi ndirimbo “Mfite Ibyiringiro” yashyizwe hanze kuwa kabiri Nzeri 16, 2025, mu buryo bwo kwagura ivugabutumwa.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO: MFITE IBYIRINGIRO
Ni imwe muri nyinshi korali Faradja inyuzamo ivugabutumwa rikumbuza abizera ijuru, umurimo yakoze guhera mu 1979 ubwo yatangiraga gukorera Imana.
Korali Faradja ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Kimihurura, Ururembo rw’Umujyi wa Kigali, Paroisse ya Kimihurura, Itorero rya Kimihurura. Ni imwe mu makorali akuze cyane kuko imaze imyaka irenga 46 ikora umurimo w’Imana, aho yatangiye mu 1979.
Ubwo yaganiraga na IYOBOKAMANA, Perezida wa Korali Faradja, James Mbonyumugabe, yavuze ko iyindirimbo “Mfite Ibyiringiro” yakorewe amashusho mu gikorwa cyo gutunganya indirimbo z’iyi korale gikomeje, aho bifuza kwagura ivugabutumwa rikagera kure. “Twifuje gukora izi ndirimbo kugira ngo ivugabutumwa ryacu rikomeze kwaguka. Turashima Imana ko yadushoboje.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu mpera z’uyu mwaka bazakora igitaramo gikomeye kizaba tariki 25-26 Ukwakira 2025. Yanavuze ko bafite ingendo z’ivugabutumwa harimo urugendo bazakora mu Ugushyingo.
Faradja imenyerewe akenshi mu ivugabutumwa rizana abantu kuri Kristo bakakira agakiza. Ifite umwihariko wo kwagura itorero kuko ni imwe mu makorari yagize uruhare runini mu kwaguka kw’itorero ADEPR mu Rwanda ariko cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.
Bamwe mu baririmyi barimo bakuze, bavuga ko mu myaka y’1980 kugeza muri 1993, iyi korali yakoraga amavuna ariyo yavuyemo ibyahoze ari imidugudu na za paroisse zitandukanye muri Kigali.
Mu mwaka wa 2015, ubwo iyi korali Faradja yamurikaga alubumu yiswe “ Gusenga kugira Imbaraga” mu gitaramo cyabereye kuri ADEPR Kimihurura, Paruwasi ya Kimihurura, abayobozi batangaje ko iyi korali yabyaye abapastori bagera ku icumi ndetse n’abadiyakoni benshi.
Ubwo yavugaga Amateka yayo umwe mu bapasitoro bayiririmbyemo Pasiteri Ignace Ntiginama , yavuze ko Korali Faradja yatangijwe n’abagabo babiri n’abagore babo basengera mu cyumba cy’amasengesho , ariko yaje gutangira kuririmba nka Korali mu 1979 ubwo batangiraga gusengera mu Gakinjiro.
Avuga ko Faradja ari korali ifite umwihariko mu kwaguka kw’itorero rya ADEPR mu Rwanda, kuko yatangiye kuririmba iri torero ritaraguka, ngo rigere kure hashoboka mu Rwanda.
Ati “Kugeza uyu munsi ,tubara abapasitoro bagera mu 10 baririmbye muri Faradja , hari abayoboye amaparuwasi, hari abayoboye amatorero y’uturere muri ADEPR, ndetse hari n’abayoboye imidugudu.”
Avuga ko abandi bapasitoro banyuze muri iyi Chorale ari benshi, ati “Hanyuzemo benshi , nka Pasiteri Antoine Zigirumugabe, Pasiteri Theogene Hakuzwumuremyi,Pasiteri Isaac Ruganza, Pasiteri Salton Niyitanga, Pasiteri Ntaganda Pierre, Pasiteri Ignace Ntiginama n’abandi”
Kimwe n’izindi Korali zabayeho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abaririmbyi bamwe barishwe nka Pasiteri Matayo INTWAZA.
Iyi Alubumu iheruka gusohora “Gusenga kugira Imbaraga” yari ifite umwihariko ko icurangitse mu buryo bw’imbonankubone (Live) ikaba yari igizwe n’indirimbo 10 arizo : “GUSENGA KUGIRA IMBARAGA” yitiriwe album ,Hafi y’umusaraba, Iherezo riri bugufi,Ijoro rirakuze,Iminsi y’imperuka,Iyicaye kuri ya ntebe,Nimuhumure, Turagushima , n’Umukunzi wanjye.
INDIRIMBO MFITE IBYIRINGIRO YA KORALI FARADJA IKUMBUZA ABANTU IJURU :








