Korali Bethel ni abavandimwe duhuje byinshi niyo mpamvu igitaramo cyabo tukiteguye bidasanzwe-Ubutumwa bwa Korali Bethlehem

Korali Bethlehem ya ADEPR Gisenyi imwe muzikundwa na benshi kubera ibihangano n’ubuhanga bwabo byamamaye yavuze ko ikomeje imyiteguro y’igitaramo gikomeye yatumiwemo na Korali Bethel aho yavuzeko ibintu bituma iki gitaramo gikomera cyane aruko aya makorali ahuje byinshi mu mateka yayo ndetse akaba buri yose ifata indi nk’abavandimwe.

Mu mateka ya Korali Bethel ya ADEPR mbugangari kw’itorero rya Bethel harimo ko mu mwaka w’i 1991 aribwo yatangiye umurimo w’Imana itangirira ku cyicaro cya Paruwasi ya GISENYI aho yaririmbaga mu ishuri ry’abana bo ku cyumweru (Ecole de dimanche) .

Icyo gihe Korali Bethlehem niyo yari iya mbere aha kuri uyu mudugudu maze Bethel yahoze ari korali y’abana bigeze mu mwaka w’i 1993 ihinduka Korali ya kabiri yo ku mudugudu wa Gisenyi bigeze mu mwaka w’i 1997 nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi yatumww n’buyobozi bwa Paroisse ya Gisenyi gutangiza ivugabutumwa ahitwa Majengo ku Gisenyi nuko umudugudu wa Bethel uvuka gutyo.

Ukurikije aya mateka uhita wumva ko Korali Bethel na Bethlehem bafite byinshi bahuriyeho ndetse akaba ari korali zinaturanye aho zikorera bityo burigihe igiteramo bahuriyemo kiba gifite ubusobanuro bwinshi.

Bwana Hakizimana Frédéric ,Perezida wa Korali Bethlehem aganira na IYOBOKAMANA yavuzeko biteguye cyane iki gitaramo batumiwemo na Korali Bethel kuko kiba gifite ubusobanuro bwinshi.

Ati:”Buriya Bethel ni Korali dufata nk’abavandimwe bacu kuko twahoze dukorera ku mudugudu umwe,ubu dukorera mu mujyi umwe wa Gisenyi bityo iyo imwe itumiye indi mu giterane cyangwa igitaramo bituma biba ikintu kinini mu mujyi wa Gisenyi kubera abantu baba bazi aya mateka izi Korali zihuriyeho.

Perezida wa Korali Bethlehem yahamagariye abakunzi b’izi Korali kuzitabira iki gitaramo bakiyumvira umuziki w’umwimerere n’indirimbo zije ubwiza bw’Imana biherekejwe n’amajwi meza kuko natwe turi kubisengera ngo Imana izigaraze muri iki gitaramo cya Bethel kizaba ku cyumweru tariki ya 17 Kanama 2025 kuva kw’isaha ya saa munani (14h00) kikazabera iwacu ku cyicaro cya Paruwasi ya Gisenyi.

IYOBOKAMANA twabajije Perezida wa Korali Bethlehem ya ADEPR Gisenyi icyo bahishiye abakunzi babo maze avugako Bethlehem ari Korali ikora ngendo z’ivugabutumwa mu gihugu hose kandi ikaba ikomeje gusohora indirimbo zabo zikoze mu buryo bugezweho bwa Live Recoding aho abazishaka bazisanga kuri youtube Chanel ya Korali yitwa BETHLEHEM CHOIR ADEPR GISENYI OFFICIAL.

SURA YOUTUBE CHANEL YA KORALI BETHLEHEM YA ADEPR GISENYI:

Yagize ati:”Bethlehem duhorana ingendo z’ivugabutumwa nubu turi kwitegura kuzajya kuri ADEPR Nyarugenge kuwa 23 na 24 Kanama 2025 ndetse no mu kwezi kw’Ukuboza turi kwitegura “Bethlehem Evangelical Week ” igiterane tujya dukora buri mwaka

Iki gitaramo Korali Bethel yatumiyemo Bethlehem cyiswe “Umugwaneza Album Launch” kizaba kuwa 17 Kanama 2025 kuva kw’isaha ya saa munani (14h00) kurusengero rwa ADEPR Paruwasi ya GISENYI kikaba cyatumiwemo abavugabutumwa barimo Ev.Serge Munyampirwa na Pastor Bwate David uzaba ari umuyobozi w’iki gitaramo nawe akaba yemereye IYOBOKAMANA ko ari kwitegura kuzitabira iki gitaramo cya Korali akunda .

Korali Bethel yatumiye Bethlehem n’abavugabutumwa barimo Ev.Serge Munyampirwa na Pastor Bwate David

SURA YOUTUBE CHANEL YA KORALI BETHEL UTAZACIKWA NIBI BIHANGANO BISHYA BAGIYE GUSOHORA:

Korali Bethlehem ya ADEPR GISENYI Irakataje nayo irakataje mw’ivugabutumwa riciye mu ndirimbo zikoze mu buryo bugezweho iherutse gushyira hanze iyo bise”Imbaraga mu maraso ya Yesu “
Abaririmbyi bakorali Bether ya ADEPR BETHER Biteguye neza igitaramo cyo kumurika indirimbo zabo nshya zikoze mu buryo bwa Live Recoding

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA