Rusizi:Korali Bethania iri mu gahinda ko kubura umuririmbyi wabo witabye Imana

Umuryango mugari wa Korali Bethania uri mu gahinda kubw’umuririmbyi wabo witabye Imana.

Korali Bethania ikorera umurimo w’Ivugabutumwa mu buryo bw’indirimbo ku Itorero ADEPR Gihundwe mu karere ka Rusizi, iri mu gahinda ko kubura umuririmbyi wabo Uwamahoro Deborah, witabye Imana azize uburwayi.

Mu itangazo iyi Korali yasohoye yagize iti “Chorale Bethania tubabajwe no kubabikira ko Uwamahoro Deborah twaririmbanaga, yarangije urugendo rwe hano ku isi, Taliki ya 27 Nzeri 2025.

Twagendanye imisozi, mu bibaya, mu zuba, mu mvura, mu bihe bikomeye dukorana umurimo w’Imana yaduhamagaye”.

Korali Bethania yashimiye uyu muririmbyi, aho yavuze ko yababereye uw’umumaro mu muryango mugari wa Korali.

Ubu butumwa bwaherekejwe n’Ijambo ry’Imana ryanditse mu gitabo cy’Ibyahishuwe 14:13, Hagira hati “Numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti “Andika uti ‘Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu.’ ” Umwuka na we aravuga ati “Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye.”

Uwamahoro Deborah witabye Imana, asize abana 3 , akaba yari umwe mu nkingi za mwamba z’iyi Korali kuko yari umwe mu bayobozi b’indirimbo zitandukanye z’iyi Korali.

Korali Bethanie ni imwe muri korali z’amateka akomeye mu itorero rya ADEPR ndetse n’u Rwanda dore ko ari na yo yaboneye izuba izindi korali zose zo muri iri torero.

Umuryango mugari wa IYOBOKAMANA twifurije Uwamahoro Deborah iruhuko ridashira.

Itangazo rya Korali Bethanie rimenyesha abantu iby’urupfu rwa UWAMAHORO Deborah.
Korali Bethanie yababajwe n’urupfu rw’Umuririmbyi wayo UWAMAHORO Deborah.
UWAMAHORO Deborah asize abana 3.

Share:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIHERUKA